Guverineri W'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel K.GASANA yasabye abitabiriye umwiherero w'Akarere ka Ngoma kurushaho gushyashyanira umuturage.
Kuri iki cyumweru taliki 04.09.2022 hasojwe umwiherero w'Abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Ngoma n'abandi bakozi b'Akarere wari umaze iminsi 2 ubera kuri Hoteli EastGate guhera 3-4/09/2022.

Abajynama bunguranye ibitekerezo bashakisha icyakorwa kugirango bihutishe iterambere ry'umuturage.
Ku munsi wa mbere abitabiriye umwiherero bahawe ibiganiro: Imihigo y'Akarere y'uyu mwaka; Uko Akarere kagiye gufasha Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugali mubijyanye n'inyoroshyangendo; Guteza imbere siporo n'imyidagaduro mu karere ka Ngoma n'Imikoranire n'itangazamakuru mu kumenyekanisha ibikorwa by'Akarere ka Ngoma.
Naho ku munsi wa Kabiri w'umwiherero abawitabiriye bahawe ibiganiro: Gutegura Brand y'Akarere ndetse n'amahirwe y'ishoramari agaragara mu karere ka Ngoma; Ingamba zo gushyashyanira umuturage hagamijwe ku mugeza ku cyerekezo cy'igihugu NST1.
Nyuma yo guhabwa ibiganiro bitandukanye abitabiriye uyu mwiherero bafashe umwanya bungurana ibitekerezo maze bafata ingamba zigamije kurushaho gukomeza gushyashyanira umuturage hagamijwe ku mugeza ku iterambere ryihuse kdi rirambye.
Ni umwiherero wafunguwe na Guverineri w”intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K.GASANA mu butumwa bwe yibukije abitabiriye umwiherero kongera kwisuzuma bakiyibutsa ibyafasha igihugu cyacu gutera imbere yaba mu bukungu, imibereho myiza n'imiyoborere myiza bityo bikabafasha kumenya aho baganisha abaturage bagamije kubateza imbere.
Ni mugihe Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Ngoma Bwana BANAMWANA Bernard we yagarutse ku mpamvu nyamukuru yabateye gukora umwiherero avuga ko impamvu y'uyu mwiherero ari ukugirango abayobozi bose bafatire hamwe ingamba zo gukomeza gushyashyanira abaturage babaganisha ku iterambere ryihuse bagamije kubakemurira ibibazo kugihe no kubaha serivisi nziza kdi inoze.
Mu gusoza umwiherero Visi Perezida w'Inama Njyanama Bwana BUSHAYIJA Francis yashimiye abawitabiriye ku bitekerezo byiza batanze bigamije kwihutisha iterambere ry'umuturage asaba buri wese kurushaho gutanga serivisi nziza no gukemurira abaturage ibibazo hatabayeho kubasiragiza.
Uyu mwiherero wari ufite insanganyamatsiko igiri iti: "Dushyashyanire umuturage tumugeza ku cyerekezo igihugu cya NST1"

Abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere ka Ngoma n'abandi bakozi b'Akarere basoje umwiherero biyemeza kurushaho gushaka icyateza imbere umuturage