Abagize Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara batangiye isuzuma ry’imihigo ya “Mutima w’Urugo” 2024/2025

Mu rwego rwo gukomeza guharanira iterambere ry’umuryango binyuze mu guteza imbere uruhare rw’umugore mu rugo no mu muryango nyarwanda, abagize Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba batangiye isuzuma ry’imihigo ya “Mutima w’Urugo” y’umwaka wa 2024/2025.

Itsinda ryaje mu Karere ka Ngoma ryari riyobowe na Madamu AHISHAKIYE Beatha, Umuyobozi wungirije w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.

Umuyobozi w’Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yashimye ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara kuba bwarahisemo gutangirira isuzuma ry’iyo mihigo mu Karere ka Ngoma, agaragaza ko ari igikorwa gifite uruhare rukomeye mu guteza imbere umuryango n’igihugu muri rusange. Yagize ati: “Dushima cyane ubufatanye mu bikorwa bigamije gufasha abagore kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’imiryango yabo n’iry’igihugu. Imihigo ya Mutima w’Urugo ni bumwe mu buryo dufite mu guteza imbere imibereho myiza, isuku, uburere bw’abana, no guharanira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango.”

Yakomeje asaba abagore bahagarariye abandi gukomeza kugira uruhare rugaragara mu bikorwa by’iterambere, anibutsa ko kuba “Mutima w’Urugo” bisaba guharanira impinduka zigaragara mu muryango, haba mu mibereho, mu burere bw’abana no mu kugira isuku mu muryango.

Itsinda ry’Inama y’Igihugu y’Abagore rizasura imirenge itandukanye mu Karere ka Ngoma, rigenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ya Mutima w’Urugo, harimo isuku, imirire, kwita ku burere bw’abana, kwiteza imbere n’ibindi bikorwa bigamije kuzamura umuryango nyarwanda.

Madamu AHISHAKIYE Beatha yavuze ko intego y’uru rugendo ari ugukurikirana uko imihigo yashyizwe mu bikorwa, kugira ngo ibisubizo byayo bibe umusingi wo gukomeza kongerera abagore n’umuryango iterambere n’imibereho myiza muri rusange.

“Turifuza ko buri rugo ruba ishingiro ry’impinduka. Mutima w’Urugo ni indangagaciro y’umugore ushoboye, wubaka kandi uhindura ubuzima. Turashimira Ngoma ku bw’imikoranire myiza no gushyira imbere iby’iterambere ry’umugore.

Back