Abagore bakanguriwe kwiga imyuga
Kuri uyu wa 08/03/2018, mu Karere ka Ngoma kimwe n’ahandi hose mu Gihugu, hizihijwe umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. Kuri iyi nshuro ya 43, u Rwanda rwihaye insanganyamatsiko igira iti” Munyarwandakazi, komeza umurava mu iterambere, twubaka u Rwanda rwiza”.
Mu Karere ka Ngoma ibirori byabereye mu mirenge yose uko ari 14. Ibi birori bikaba byabaye umwanya wo kuganira ku byagezweho n’ibikorwa byo kuremera abagore batishoboye bahabwa amatungo n’ibikoresho binyuranye. Mu Karere ka Ngoma hakaba hatanzwe inka 17 n’ihene 75.
Amagambo yavugiwe muri ibi birori yagarutse cyane ku kugaragaza ibyiza Leta y’u Rwanda imaze kugeza ku bagore, nk’uko biri mu mategeko y’ u Rwanda, uhereye ku itegeko risumba ayandi ariryo Tegeko Nshinga; ubu abagore bakaba bafite uburenganzira busesuye bunyuranye kugeza ku mutungo w’umuryango, bari barakomeje guhezwaho kuva kera.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, bwagiye kwifatanya n’Umurenge wa Rurenge. Intumwa za rubanda mu mutwe w’Abadepite NKUSI Juvénal na KAYITESI Liberatha, bari baje kwifatanya n’ubuyobozi bw’Akarere basuye Ishuri rya Kirwa. Muri iki kigo cy’amashuri cya Kirwa, aba Badepite bari kumwe na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza Madamu KIRENGA Providence, basuye icyuma cy’umukobwa, bahatanga inkunga y’ibikoresho by’isuku byari byoherejwe n’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bakora mu Nteko ishinga amategeko. Aba Badepite bakaba basabye abana b’abakobwa kumenya byimbitse ubuzima bw’imyororokere, bakirinda inda zidateganyijwe, ariko cyane cyane bagahagurukira kwiga imyuga kuko imyuga itanga akazi, bikaba byaragaragaye kandi ko abagore bashoboye.
Mu birori nyirizina, abaturage bakanguriwe kugira ubwuzuzanye busesuye kuko aribwo bubyara umuryango mwiza. Abagore bakanguriwe kwiga no gukora imyuga inyuranye, kuko byagaragayeko abagore bakora imyuga, biteza imbere vuba nk’uko byari byanagaragajwe mu bikorwa byamuritswe. Muri uyu Murenge wa Rurenge hakaba hatanzwe inka 2 n’ihene 13, mu rwego rwo gufasha abagore batishoboye.
SIBOMANA Jean Bosco.
PRMCO/Ngoma
Back