ABAGORE N’ABANA BAZIZE JENOSIDE BARIBUTSWE
Kuri uyu wa gatanu tarikiya 01/06/2018, mu Karere ka Ngoma habaye umuhango wo kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku rwego rw’Akarere, uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kibungo, ku Cyasemakamba.
Uyu muhango wabimburiwe no kunamira abazize Jenoside bashyinguye mu Rwibutso rwa Kibungo, hakurikiraho urugendo rwo kwibuka, maze usozwa no kuremera abarokotse Jenoside batishoboye. Muri iki gikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside batishoboye, hatanzwe inyana nto 2 n’ibikoresho binyuranye birimo ibitenge, n’ibiribwa; ibi byose bikaba bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 582.
Amagambo n’ibiganiro byatanzwe byagarutse ku bubi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko cyane cyane, ibyakorewe abagore n’abana. Mu kiganiro yatanze Umuhuzabikorwa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside(CNLG), Bwana NSHIMYUMUKIZA Michel, wagarutse ku bubi bwa Jenoside agira ati “Kwica umugore ni ukwica nyina w’abantu. Kandi kwica abana ni ukwica Igihugu cy’ejo hazaza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Bwana NAMBAJE Aphrodise, yihanganishije abafite ababyeyi n’abana bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, agaruka ku mpamvu z’ingenzi zo kwibuka iki cyiciro cy’abagore n’abana. Yavuze ko kwibuka iki cyiciro cy’abagore n’abana bigamije guha agaciro n’icyubahiro byihariye abagore n’abana bazize Jenoside, gukangurira abagore kuba intangarugero mu kwimakaza urukundo mu bana, abana nabo bagahabwa kandi bakumva neza amateka, bagasobanurirwa.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma
Back