Abahinga urutoki mu Murenge wa Rukira baravuga ko ubu buhinzi bumaze kubateza imbere.
Abahinzi ba kijyambere b’urutoki mu Murenge wa Rukira baravuga ko bamaze kugera kuri byinshi babikesha ubu buhinzi bw’urutoki.
RUGEMANE Charles atuye mu Murenge wa Rukira,Akagali ka Nyaruvumu ahinga urutoki rwo mu bwoko bw’injagi ndetse n’ibivamo imineke n’umutobe ariko ngo bimaze kumuteza imbere.
Uyu mugabo w’imyaka 45 ngo nyuma yo guhugurwa uko bahinga kijyambere n’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi RAB yahise atangira gukurikiza inama yagiriwe nyuma y’umwaka abona bitangiye kumuha umusaruro none ubu ngo ageze kuri byinshi.
Mu mugambo ye arimo icyizere cyinshi yagize ati” Mpinga urutoki kijyambere nkoresha ifumbire y’imborera nkayikura mu nka zanjye noroye ibyo bituma njye n’umuryango wanjye tugera kuri byinshi birimo inzu nziza ntahamo,inka noroye, moto mu muhanda iduha amafaranga, abana bariga neza ntakibazo kandi mfite amasambu hirya no hino muri make nateye imbere ugereranyije na mbere ntarahinga uru rutoki”.
Naho mugenzi we MPOZEMBIZI Innocent avuga ko buri kwezi abasha gusarura akajyana ibitoki ku masoko atandukanye yewe hari n’abaza kubigura baturutse i Kigali yemeza ko iyo asuruye inshuro imwe ashobora kubona sanga ibihumbi Magana arindwi. Yagize ati: “Ubuhinzi bw’urutoki ni igisubizo kuko uhinga insina ubundi ukajya uyikorera igihe kirekire nayo iguha amafaranga”
Aba bahinzi bagira inama abandi bahinzi yo kwitabira ubuhinzi bwa kijyambere kuko ngo iyo ubikoze ubyitayeho biguha umusaruro uruta uwo wabonaga.



