Abahinzi ba Koperative Tuzamurane bateye intambwe ikomeye mu iterambere binyuze mu buhinzi bw’urusenda

Abahinzi ba Koperative Tuzamurane bishimiye ko umusaruro w'urusenda urimo kubateza imbere.

Mu gishanga cya Karuruma giherereye mu Murenge wa Karembo, abahinzi bibumbiye muri Koperative Tuzamurane barakataje mu iterambere babikesha ubuhinzi bw’urusenda. Kuri uyu wa Kane, basaruye kandi bagurisha 1,204Kg z’urusenda rubisi, igikorwa kivugwaho n’abaturage ndetse n’abayobozi nk’intambwe ishimishije mu guteza imbere ubuhinzi bw’imboga.

Urusenda rw’iyi cooperative ruhingwa ku buso bungana na hegitari 12, rukaba ruri kugurwa na kompanyi ya Spice Rwanda ku giciro cya 500Frw/Kg ku rusenda rubisi ndetse na 1800Frw/Kg ku rusenda rwumye, ibintu byashimishije cyane aba bahinzi kuko bibahesha isoko rihamye n’amafaranga abafasha guteza imbere imibereho yabo.

Mukamana Claudine, umwe mu bahinzi b’iyi koperative, yagize ati:
"Ubundi twahingaga imboga zitaduhaga amafaranga menshi, ariko kuva twatangira urusenda, twabonye impinduka. Naguze amatungo magufi, abana banjye biga neza nkanishyura ubwisungane mu kwivuza bitangoye”.

Naho Ndagijimana Jean Bosco Tuzamurane, yavuze ko bishimira intambwe imaze guterwa: "Twabanje kugira ubwoba ko urusenda rushobora kutazabonerwa isoko, ariko dufatanyije n’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa, Spice Rwanda yaduhaye icyizere. Ubu turakataje, twihaye intego yo kuzamura umusaruro tukagera no ku isoko mpuzamahanga."

Abahinzi ba Tuzamurane bavuga ko intego yabo ari ugukomeza kongera ubuso buhingwaho urusenda, kunoza uburyo bwo kurutunganya no kurwumisha kugira ngo barusheho kunguka. Harimo no gutekerezwa uburyo bwo kubona imashini zumisha urusenda mu buryo bwihuse ndetse no gushaka amasoko mashya.

 

Back