Abahinzi b’inanasi bo mu Mirenge ya Zaza na Mugesera bemeza ko iki gihingwa kimaze kubateza imbere.
Ubuhinzi bw’inanasi mu Karere ka Ngoma bukomeje kwitabirwa na benshi, aho ababukora bemeza ko bubateza imbere bikabafasha kwikura mu bukene dore ko iki gihingwa gikunzwe cyane ku isoko cyane cyane ko bazigemura mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hirya no hino mu gihugu.
Ubwo buhinzi bwiganje mu mu mirenge ya Mugesera, Zaza na Sake, abahinzi b’inanasi twaganiriye bo mu Murenge wa Zaza kuri site ya Ruhinga ahabarurwa hegitari zisaga Magana ane zihinzeho iki gihingwa ku buryo bw’ubutaka buhuje bavuze ko ubwo buhinzi bubatunze, ko budahenda nk’ibindi bihingwa aho nyuma yo kuzitera icyo umuhinzi aba asabwa ari ukuzisasira neza, ubundi agategereza umusaruro. Abo bahinzi bavuga ko inanasi iyo zifashwe neza zishobora kumara imyaka irenga 10 zisarurwa.
UWIMANA Jean Paul avuga ko amze imyaka 8 ahinga inanasi yasobonuye ko atangira guhinga inanasi ntakintu gifataika yari afite yagize ati: “Muri ubu buhinzi bw’inanasi maze gukuramo imodoka eshatu zirimo niyi Musanze ndimo gukoresha imfasha gukusanya umusaruro ubu nkorana n’urugamda inyange, hari undi mushoramari turimo kugemuraho umusaruro hano i Mugesera udufasha ku misha inanasi.”

UWIMANA Jean Paul avuga ko ubuhinzi bw'inanasi bwamuteje imbere aho amaze kugura imodoka 3 zirimo n'imufasha gukusanya umusaruro.
Naho MUZERWA Alexis Perezida wa Koperative ihinga inanasi mu Murenge wa Mugesera avuga inanasi ari zahabu ya Ngoma nawe ashimangira ko ubu ubuhinzi bw’inanasi bumaze kubateza imbere aho yemeza ko buri mwaka agura isambu ya Miliyoni ebyiri kubera uburyo inanasi ze zera cyane bitewe n’uko azitaho.
Uwo muhinzi yavuze ko inanasi ari igihingwa kidasaza ari nacyo bazikundira, ati “Nk’ubu izo ndimo gusarura ni izo nateye mbere ya 2015, urumva ko zimaze imyaka isaga 10, ntaho umusaruro wazo uhuriye n’urutoki. Ikindi nuko inanasi zikunzwe cyane nku’ubu dufitanye amasezerano n’uruganda rw’Inyange tuzigurisha bikaturinda aba bamamyi baza baduhenda, twarushaho gutera imbere”.
Kuru ubu mu Karere ka Ngoma ubuhinzi bw’inanasi bukorerwa kuri Ha 3600 hakaba hamaze kubakwa uruganda rujyaga ruzitunganya mu rwego rwo kwirinda kwangiria k’umusaruro.

Mu Murenge wa Mugesera mu nkengero z'ikiyaga cya Mugesera huzuye uruganda ruzajya rutunganya umusaruro w'inanasi.

