Abahinzi b’umuceri bagabiye inka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ihuriro Twibumbe rihuza abahinzi b’umuceri bibumbiye mu makoperative yo mu Turere twa Ngoma na Rwamagana, ryahaye inka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kubafasha kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’imiryango yabo.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri taliki 20.05.2025, cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Mapambano Nyiridandi Cyriaque, cyaranzwe no gutanga inka zifite agaciro ka miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) hamwe n’ibindi bikoresho byifashishwa mu rugo.
Abagenerwabikorwa bagaragaje ibyishimo n’ishimwe, bashimira abahinzi b’umuceri bagize umutima wo gusangira nabo duke bafite. NIYITEGEKA Chantal umwe mu baremewe utuye mu Murenge wa Rurenge yagize ati:
"Ndi umuhinizi, nari nsanzwe mbayeho mu buzima busanzwe, ariko iyi nka izamfasha kubona amata, ifumbire n’izindi nyungu. Ndashimira abatanze iyi nkunga, kuko banyeretse ko hari Abanyarwanda b’ineza."
Mugenzi we, TNDIKUBWIMANA joseph, na we yashimye iki gikorwa agira ati:
"Iyi nka ni ishingiro ryo kugira ejo hazaza heza. Ndumva ngize imbaraga zo gukomeza kubaho kandi nzirikana ineza abandi bankoreye, izamfasha kubona ifumbire bityo n’umusaruro wiyongere."
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yashimye iri huriro ry’abahinzi ku gikorwa cy’ubumuntu, agaragaza ko ari urugero rwiza rwo kwifatanya mu kubaka igihugu no gushyigikira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
"Iki gikorwa ni icy’ingenzi mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge. Iyo ubona abaturage bifashije bagenzi babo, bigaragaza ko dufite igihugu cyubakiye ku bumuntu. Turashimira abahinzi b’umuceri ku gikorwa cyiza bakoze baremera bagenzi babo barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 izi nka ziraza kubafasha kwiteza imbere."
Iri huriro Twibumbe rihuza abahinzi b’umuceri mu turere twa Ngoma na Rwamagana rikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’abanyamuryango ndetse no mu bikorwa bigamije gufasha abatishoboye, rikaba ryiyemeje gukomeza kuba abafatanyabikorwa b’Akarere mu rugendo rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Abagize ihuriro Twibumbe batanze amafaranga miliyoni 2 azagura inka zigenewe abaremewe.