Abajyanama b’ubuhinzi bahawe amagare azaborohereza ingendo
Kuri uyu wa Kabiri taliki 12/07/2022 ku biro by’Akarere ka Ngoma habereye igikorwa cyo guhemba abajyanama b’ubuhinzi bahize abandi mu kwigisha abahinzi kunoza ubuhinzi bwabo hirya no hino mu midugudu. Abajyanama b’ubuhinzi 93 nibo bahawe ishyimwe ry’amagare nk’ikimenyetso cyo kubashimira uruhare bakomeje kugira mu iterambere ry’ubuhinzi no gufasha Akarere ka Ngoma kwesa imihigo ijyanye n’ubuhinzi bugamije gutanga umusaruro.
Abajyanama b'ubuhinzi bishimiye ko bahawe ibihembo by'amagare nyuma y'imvune bahuraga nazo zijyanye n'ingendo.
Bamwe mu bajyanama b’ubuhinzi batangaje ko bishimiye cyane iri shimwe bahawe bakavuga ko aya magare azabafasha mu ngendo zabo bari basanzwe bakora zibaruhije bajya kwigisha abahinzi no gusura ibikorwa by'ubuhinzi hirya no hino mu midugudu no mu tugali hagamijwe kurwanya ibyonnyi mu mirima ndetse no kumenya imibereho y’imyaka mu murima.
Kamarade Cyprien ni umujyanama w’ubuhinzi utuye mu murenge wa Rukira, Akagali ka Nyaruvumu yavuze ko guhabwa igare ari ikimenyetso cy’uko uru rwego rumaze guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi. Ati: “Nk’umujyanama b’ubuhinzi iri gare mpawe rigiye kumfasha kuzenguruka mu baturage nshinzwe kureberera mu mugudugu mbibutsa gutangira kurima bitegura igihembe cy’ihinga gitaha kugirango imvura nigwa tuzaterere imyaka ku gihe bityo tuzabe twizeye ko tuzabona umusaruro mwinshi kdi mwiza”
Naho Pascasie MUKANOHERI we ni mujyanama w’ubuhinzi utuye mu murenge wa Rurenge, Akagali ka Musya avuga ko iyi mirimo ayimazemo imyaka 5 akaba yashimishijwe no kubona nawe yagororewe igare rizamufasha mu ngendo yakoraga ajya gusura abahinzi no kubagira inama zigamije kunoza ubuhinzi bwabo, ikindi ngo nuko azanarikoresha mu mirimo ye bwite imubyarira inyungu bityo rikamufash akwiteraza imbere.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque ari nawe washyikirije amagare aba bajyanama b’ubuhinzi mu karere ka Ngma yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere bushimira cyane uru rwego kuko rwafashije abaturage kuzamura imyumvire igamije guhinga neza kdi bagahingira ku gihe bikabafasha kubona umusaruro.
Yagize ati: uru rwego twaratekereje dusanga ari bantu bakomeye kuko badufasha mu bukangurambaga mu buhinzi kdi tumaze kwisuzuma twasanze nk’Akarere imihigo yose y’ubuhinzi twarayesheje ku kigero 100% ibi byose turabikesha abajyanama b’ubuhinzi niyo mpamvu twabashimiye tubaha izi nyoroshyangendo kugirango bakomeze badufashe kwigisha abahinzi guhinga kinyamwuga dore ko abaturage bacu abenshi ari abahinzi”