ABAKOZI BA DASSO BAKORERA MU MURENGE WA SAKE BASHYIKIRIJWE ICUMBI RIZABAFASHA KUNOZA SERIVISI

Abakozi ba DASSO bishimiye inyubako bahawe izabafasha kunoza akazi kabo.

Mu rwego rwo kunoza imikorere no korohereza abakozi b’urwego rwunganira inzego z’ibanze mu gucunga umutekano (DASSO), Akarere ka Ngoma kabashyikirije icumbi rigezweho ryubakiwe mu Murenge wa Sake, aho bakorera ibikorwa byabo bya buri munsi.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu NIYONAGIRA Nathalie, wasabye abahawe iri cumbi kurifata neza no kuribyaza umusaruro mu kunoza inshingano zabo yagize ati: "Icumbi tubahaye bigaragaza agaciro tubaha nk’abantu bakora akazi k’ingirakamaro. Tubashishikariza gukomeza gukora kinyamwuga, mufatanya n’abaturage mu gucunga umutekano no gukumira ibyaha. Iri cumbi rigaragaze impinduka nziza mu mikorere yanyu."

Abakozi ba DASSO bashimiye ubuyobozi bw’Akarere kuri iyi gahunda nziza yo kubashakira aho kuba hafi y’akazi, bavuga ko izabafasha kuba hafi y’aho bakorera, bikabongerera umutekano, ubushobozi bwo kugera ku kazi ku gihe ndetse no kurushaho gukora akazi kabo neza.

Uwitwa IZERIMANA Jean de la Croix, uhagarariye DASSO mu Murenge wa Sake, yagize ati: "Twajyaga duhura n’imbogamizi zo gukodesha kure, rimwe na rimwe bikatugora kugera ku kazi kare. Ubu tubonye aho kuba heza, biradufasha gutanga serivisi inoze no gukorera abaturage neza kurushaho."

Iri cumbi rifite ubushobozi bwo kwakira abakozi bagera kuri 10, rikaba rifite amazi, umuriro n’ibyangombwa byose bikenewe.

 

Back