Abakozi b’Akarere ka Ngoma bahuye n’ab’Umurenge wa Jarama mu gukangurira abakozi ba Leta kwitabira Siporo.
Mu rwego rwo gukomeza gukangurira abaturage kugira ubuzima buzira umuze, kuri uyu wa Gatanu taliki 18.07.2025, abakozi b’Akarere ka Ngoma bahuye n’abakozi b’Umurenge wa Jarama mu mukino wa gicuti w'umupira w'amaguru wabereye mu Murenge wa Jarama.
Iki gikorwa cyahuriyemo abayobozi n’abaturage b’ingeri zitandukanye, cyaranzwe no gukina umupira w’amaguru wahuje abakozi bakorera ku cyicaro cy’Akarere n’abakorera mu Murenge wa Jarama ndetse n’ubutumwa bwo gukangurira abaturage kugira uruhare rugaragara mu bikorwa bibafitiye akamaro, cyane cyane ibijyanye n’ubuzima, isuku n’isukura.
Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngoma, Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose, wari witabiriye iki gikorwa, yashimye uruhare rw’abakozi b’Akarere n’Umurenge mu guteza imbere siporo no kwegera abaturage, ashimangira ko siporo ari umusingi w’ubuzima bwiza n’imibanire myiza.
Mu butumwa bwe yagize ati: "Siporo ni igikorwa cyubaka umubiri ariko inarushaho guhuza abantu. Turifuza ko abaturage bose, by’umwihariko urubyiruko, bagira siporo umuco kuko ifasha kurwanya indwara zitandura kandi igateza imbere ubumwe mu baturage."
Yakomeje asaba abaturage kongera uruhare rwabo muri gahunda za Leta zinyuranye, harimo no kwita ku isuku y’aho batuye, kwishyura ubwisungane mu kwivuza no gukurikiranira hafi uburere bw’abana babo.
Abaturage bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko bishimiye kubona abayobozi babegera mu bikorwa bya siporo, banasaba ko byajya bikorwa kenshi kuko bibaha umwanya wo gusabana no kuganira n’abayobozi babo ku buryo buboroheye.
Uyu mukino warangiye ikipe y’abakozi bakorera ku cyicaro cy’Akarere banganyije n’abakozi bakorera mu Murenge wa Jarama ibitego 2-2.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza MUKAYIRANGA Marie Gloriose yasabye kwitabira siporo.

Abaturage benshi bari bitabiriye umukino wahuje abakozi b'Akarere n'Umurenge wa Jarama.