ABAKOZI B’AKARERE KA NGOMA BIFURIJANYE UMWAKA MUSHYA WA 2016

“Gukorera hamwe n’urukundo”. Icyo ni cyo kirango cy’abakozi b’Akarere ka NGOMA, nk’uko byagarutsweho cyane kuri uyu  mugoroba wo kwifurizanya umwaka mushya wa 2016.

Ni tariki ya 29/12/2015. Mu mugoroba, utagira uko usa, nyuma y’amasaha y’akazi, Abakozi bose b’Akarere ka NGOMA, barihutira kugera ku Kigo cya IPRC-East. Abenshi batunguwe no kubona inzu nshya nziza, baranayitembereye, bibaza ukuntu batari bazi ibyo byiza. Abakozi baje mbere gato y’abayobozi b’Akarere. Abakozi bose barishimye kuko ni ibintu byiza ku bantu bakorera hamwe, guhura, bagasangira. Ni muri uwo mwuka w’ibyishimo abakozi b’Akarere ka NGOMA, bahuriye muri IPRC-East, kugira ngo baganire, bakore ubusabane, bacinye akadiho, bifurizanye umwaka mushya wa 2016. Ibyo kandi ni mu gihe kuko INTARAMANAGUHIGA z’Akarere ka NGOMA, zimaze imyaka ibiri(2013-2014, 2014-2015), zesa imihigo ku rwego rw’Igihugu, kuko zegukanye umwanya wa kabiri inshuro ebyiri, zihabwa ibikombe, zishimirwa n’Ubyobozi bukuru bw’Igihugu, ndetse n’ubw’Intara y’Iburasirazuba.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Alex KANAYOGE, wahaye ikaze abakozi bose ahereye kuri Nyobozi y’Akarere, muri uwo mugoroba w’ubusabane yabwiye abakozi ko bateranye kugira ngo bishimire ibyagezweho, kuko uwakoze neza, n'ubusanzwe umwanya wo kwishimira ibyagezweho ugomba kubaho. Naho Umuyobozi Ushinzwe Igenamigambi Bwana NDAYISABA Steven, wavuze mu mwanya w’abakozi, yagaragaje uko Akarere ka NGOMA kagiye gatera imbere mu kwesa imihigo, uko imyaka yagiye ikurikirana; kwesa imihigo kakaba kabikesha, kandi babishimira abayobozi b’Akarere beza no gushyira hamwe biranga abakozi bose.

 

Mu ijambo rye, Umuyoboziw’Akarere ka NGOMA, Bwana NAMBAJE Aphrodise, yashimiye abakozi b’Akarere ku gitekerezo cyiza cyo gusangira bishimira ibyo bagezeho, n’uburyo bo ubwabo bitanze bakishyira hamwe, bagategura uwo munsi. Yibukije ko ubufatanye bwa buri wese bwatumye Akarere kaba indashyikirwa muri iyi myaka ibiri ishize, asaba gukomeza ubwo bufatanye, aha buri wese umwitozo wo gukora atekereza ko no kuba aba mbere bishoboka. Yabasabye kurangwa n’urukundo.

 

Abandi bose bavuze harimo Abayobozi b’Akarere bungiriye, abashinzwe umutekano, bagarutse ku muco mwiza wo gukorera hamwe no gukundana ugomba kuranga abakozi b’Akarere ka NGOMA. Ibyishimo byari byose, ubusabane bwari burimo byose, buherekejwe n’indirimbo, imbyino n’umudiho.

 

By SIBOMANA Jean Bosco.
PRMCO/NGOMA
Back