Abakozi b'Igiko cy'Imari Access Finance Rwanda Basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi.

Abakozi b'ikigo Access Finance Rwanda basuye urwibutso rwa Rukumberi bunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Abakozi b’ikigo cy’imari Access Finance Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rukumberi ruherereye mu Murenge wa Rukumberi, bunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 42 zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ziruhukiye muri urwo rwibutso. Nyuma yo gushyiraho indabo no kunamira inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa jenoside rwa rukumberi abakozi ba Access Finance Rwanda banatanze inkunga igizwe n’inka enye baziha imiryango yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yo mu murenge wa Rukumberi, mu rwego rwo kubafasha kongera kwiyubaka no kugira uruhare mu iterambere ry’ingo zabo.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, NIYONAGIRA Nathalie, yashimye iki gikorwa cy’ubumuntu cyakozwe n’aba bakozi. Yagize ati:

"Turashimira byimazeyo Access Finance Rwanda ku gikorwa cy’indashyikirwa bakoze cyo kwibuka no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside. Iki ni igihamya ko uruhare rw'abikorera mu kubaka ubumwe n'ubwiyunge n'iterambere ry'abaturage rukenewe kandi rufite agaciro kanini."

Yakomeje ashimira ibikorwa byo guha amatungo imiryango yarokotse, avuga ko ari igikorwa gifite uruhare runini mu kuzamura imibereho yabo ndetse no kubasubiza icyizere cy’ejo hazaza.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi ruherereye mu Murenge wa Rukumberi rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 42 y'abatutsi bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Back