Abakuze 120 bahawe impamyabumenyi nyuma yo kwiga gusoma, kwandika no kubara mu Murenge wa Rukumberi

 

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Kamena 2025, mu Murenge wa Rukumberi habaye umuhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abakuze 120 barangije amasomo yo gusoma, kwandika no kubara. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’Akarere ndetse n’abaturage bishimiye intambwe bateye mu kwihugura.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu NIYONAGIRA Nathalie, ni we washyikirije abarangije mpamyabumenyi, aho yashimye umuhate w’abaturage bitabiriye gahunda yo kwigisha abakuze, avuga ko Leta ikomeje gushyigikira gahunda z’uburezi zirimo n’ubwo bungura ubumenyi bw’ibanze abakuze kugira ngo babashe kwifasha imbere.

Yagize ati: "Ndashimira aba babyeyi n’abandi bose bitabiriye iyi gahunda. Guhabwa ubumenyi ni intwaro yo kwigira. Muri Ngoma dufite intego yo kudasiga inyuma n’umwe mu iterambere kandi aba babyeyi barabigaragaje. Twizeye ko ubumenyi bahawe buzakomeza kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse no mu gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.” 

Mu buhamya bwatanzwe n’abahawe impamyabumenyi, bagarutswe ku buryo ubumenyi bungutse bwabafunguye amaso, bikabafasha kwikemurira ibibazo bitandukanye ndetse no kurushaho kwigirira icyizere.

NYIRABAGENZI Francine, umwe mu bahawe impamyabumenyi, yagize ati:

"Nari naratinze kwiga ariko nshimira Leta yacu yatekereje kwigisha abakuze. Ubu nsigaye nshobora gusoma izina ryanjye, kumenya ibiciro ku isoko no kwandika nimero za telefoni ntawe mbajije."

UWIMANA Jean de Dieu, na we uri mu barangije aya masomo, yavuze ko ubumenyi yahawe buzamufasha mu bucuruzi bwe:

"Nari nsanzwe ncuruza imboga ariko sinabashaga kubara neza. Ubu ndabizi neza uko nakira amafaranga nkamenya ayo nkwiye kugarurira umukiliya kuko namenye gusoma kwandika no kubara."

Gahunda yo kwigisha abakuze gusoma, kwandika no kubara ni imwe mu bikorwa bya Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), igamije guteza imbere uburezi kuri bose no kugabanya ubujiji, bityo buri muturage akagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi w'Akarere NIYONAGIRA Nathalie yashimiye abakuze bize gusoma ,kwandika no kubara kuko bigiye kubafasha kwiteza imbere.

Umwe mubakecuru bigishijwe gusoma arabwira Umuyobozi w'Akarere NIYONAGIRA Nathalie zimwe muri serivisi ziboneka kurubuga Irembo.

Back