ABAKUZE 241 BIGISHWIJWE GUSOMA NO KWANDIKA BAHAWE IMPAMYABUMENYI.

Kuri uyu wa mbere mu kigo cya E.P KIGARAMA habereye igikorwa cyo gutanga impamyabumenyi (certificates) ku bantu 241 basoje amasomo yabo muri gahunda yo kwigisha gusoma no kwandika abantu bakuze.

Bamwe mu barangije kwiga muri iki cyiciro bagaragaje akanyamuneza ko kwigishwa gusoma no kwandika bemeza ko uyu munsi nabo binjiye mu cyiciro cy'abantu bazi gusoma no kwandika.

Bwana NAMBAJE Aphrodise Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma yasabye abahawe impamyabumenyi gukomeza gukarishya ubumenyi bakihatira gusoma.

Mu mpanuro yahaye abarangije amasomo yabo Bwana NAMBAJE Aphrodise umuyobozi w'Akarere ka Ngoma  yababwiye ko batangiye urugendo rw'ibishoboka bityo ko badakwiye kwicara ngo bumve ko bamenye gusoma byarangiye yabasabye guhora biyungura ubumenyi bagasubira mubyo bize kugirango batazabyibagirwa ndetse barusheho no kumenya ibindi bishya batabashije kwigira mu ishuri.

Back