Abana 23 bafite ubumuga bw’ingingo bahawe amagare abafasha

Uyu munsi, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose yashyikirije amagare 23 abana bafite ubumuga bw’ingingo bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Ngoma, agamije kubafasha kugera ku ishuri no mu bindi bikorwa byabo bya buri munsi batagowe.

Iki gikorwa cyabereye ku kicaro cy’Akarere ka Ngoma, cyitabirwa n’ababyeyi, aho benshi bagaragaje ko aya magare ari igisubizo ku mbogamizi bahuraga nazo mu buzima bwa buri munsi.

Mukamurigo Vestine, umwe mu babyeyi bafite umwana wahawe igare, yagize ati: “Umwana wanjye yari amaze igihe atajya ku ishuri neza kubera ko afite ubumuga bityo kumuterura bikatugora. Byarangoraga cyane nk’umubyeyi. Ubu ndishimye kuko igare bamuhaye rizamufasha kujya ku ishuri atavunitse, kandi nanjye bizamfasha gukora ibindi bikorwa by’iterambere.”

Nkurunziza Jean Pierre, undi mubyeyi, na we yashimiye Akarere ku bw’iyi nkunga y’ingirakamaro, agira ati: “Aya magare ni itara ry’icyizere ku bana bacu. Ubu bazajya biga bafite ibyishimo, bumva ko bafite agaciro nk’abandi bana bose. Turashimira Leta cyane cyane Umutoza w’Ikirenga Paul KAGAME kudutekereza no kutwereka ko buri mwana afite uburenganzira bwo kwiga no kugira ubuzima bwiza.”

Mu ijambo rye, Madamu Mukayiranga Marie Gloriose, yavuze ko iki gikorwa ari kimwe mu bikorwa bigamije guteza imbere uburenganzira n’imibereho myiza y’abana bafite ubumuga, hagamijwe ko batabaho mu bwigunge cyangwa ngo basigwe inyuma mu myigire.

“Turashaka ko buri mwana w’Umunyarwanda agera ku nzozi ze, hatabayeho kumwirengagiza kubera ubumuga afite. Aya magare ni intangiriro y’urugendo rwo kubafasha kwigirira icyizere, no kwinjira mu mibereho isanzwe y’abandi bana. Twifuza ko ababyeyi, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abaturanyi bazababa hafi kugira ngo aba bana bacu bazashobore kugera ku nzizi zabo.”

Yasoje ashimira abafatanyabikorwa b’Akarere bafasha mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, anasaba buri wese gukomeza kugira umutima wo gufasha abana bafite ubumuga, kuko ari byo bituma igihugu kigera ku iterambere rirambye risangiwe na bose.

 

Back