Abana n’Urubyiruko bo mu Murenge wa Kazo bishimiye gusurwa n’Umuyobozi w’Akarere muri gahunda y’Intore mu biruhuko.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Nyakanga 2025 gahunda y’Intore mu biruhuko yakomeje hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Ngoma yitabirwa n’abana n’urubyiruko aho yibanda ku kubatoza indangagaciro na kirazira, gukunda Igihugu, gukorera hamwe no kwiteza imbere. Kuri uyu wa Gatatu, abana bo mu Murenge wa Kazo bagize amahirwe yo gusurwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu NIYONAGIRA Nathalie, wabahaye ubutumwa bubashishikariza gukomeza guharanira kuba abaturage b’indashyikirwa.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere yashimye uburyo abana n’urubyiruko bitabira gahunda ya Intore mu biruhuko, abibutsa ko ari amahirwe akomeye yo kubaka u Rwanda rw’ejo.

“Ndashimira ababyeyi ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze bafasha aba bana kwitabira iyi gahunda. Mwebwe bana, iyi ni intambwe ikomeye mu buzima bwanyu. Nimukomeze mutozwe indangagaciro, mwige gukunda igihugu no kwirinda ibishuko byugarije urubyiruko muri iki gihe”.

Yakomeje asaba abarezi n’abayobozi gukomeza gushyira imbaraga mu gutegura iyi gahunda no kuyinoza kurushaho, kugira ngo irusheho kugirira akamaro abayitabira. Yasabye kandi urubyiruko kubyaza umusaruro ubumenyi buhabwa, bubafasha mu myitwarire, mu myigire no mu gukemura ibibazo bibugarije.

Abana bitabiriye bagaragaje ibyishimo batewe no gusurwa n’Umuyobozi w’Akarere, banagaragaza ko amasomo bahabwa abafasha kumenya aho igihugu kiva n’aho kigana, ndetse no kwiyubakamo icyizere n’indangagaciro nziza.

Gahunda y’Intore mu biruhuko izakomeza mu mirenge yose y’Akarere ka Ngoma kugeza ibiruhuko bisoje.

 

Back