Abanyamuryango ba Mwalimu SACCO bo muri Ngoma bagaragarije ibyifuzo byabo mu biganiro bigamije kunoza serivisi

Mu biganiro byabereye mu Mirenge ya Rukira na Murama mu Karere ka Ngoma, abanyamuryango ba Mwalimu SACCO bahuye n’Ubuyobozi bw’iyi Koperative kugira ngo baganire ku buryo serivisi zabo zarushaho kunozwa.

Ibi biganiro byabaye umwanya mwiza wo kurebera hamwe icyafasha mu gukomeza kunoza imikoranire hagati ya Mwalimu SACCO n’abanyamuryango bayo, aho abarimu batandukanye bagize amahirwe yo kubaza ibibazo, gutanga ibitekerezo ndetse no kugaragaza ibyifuzo byatuma koperative yabo ikomeza kubafasha mu mibereho ya buri munsi no mu iterambere ry’umwuga w’uburezi bakora.

Abanyamuryango bagarutse ku ngingo zirimo uburyo bwo koroshya serivisi z’imari, kongera ubushobozi bw’inguzanyo, ndetse no kurushaho kwegera abanyamuryango hirya no hino mu mirenge.

Ubuyobozi bwa Mwalimu SACCO bwashimye uruhare rw’abanyamuryango muri ibi biganiro, buvuga ko ibitekerezo byatanzwe bizitabwaho mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi no kubaka koperative y’abarimu ikomeye kandi ifasha abanyamuryango bayo kugera ku ntego z’iterambere.

Koperative Umwalimu SACCO ni koperative y’abarimu yo kuzigama no kuguriza, ikaba yarashinzwe mu mwaka wa 2006 ku gitekerezo cya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, itangira kwakira ubwizigame bw’abanyamuryango muri 2007.

Yatangiye guha inguzanyo abanyamuryango bayo mu mwaka wa 2008. Ni mu gihe abanyamuryango ba Koperative barenga 160,00.

 

Back