Karimbu Rwanda Community Center yafashije abatuye Umudugudu w’Akarimbu ibikorwa by'iterambere bifite agaciro ka miliyoni 25 Frw
Umunyarwanda uba mu mahanga ukomoka mu Murenge wa Mutenderi, Akagali ka Mutenderi, Umudugudu w’Akarimbu yafashije abatuye Umudugudu w’Akarimbu ibikorwa bitandukanye by’iterambere bifite agaciro kangana na miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibyo bikorwa byubatswe binyuze mu Muryango “Karimbu Rwanda Community Center” washyizwe n’Umunyarwanda uba muri Amerika witwa Dr.BIKOMEYE Jean Chyrisostome. Ibikorwa byahawe abaturage b’Umudugudu w’Akarimbu bigizwe n’ibibuga by’imikino y’amaboko, kwegereza amashanyarazi ingo 20, kwagura umuyoboro w’amazi n’ibigega bifata amazi mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Ibirori byo gutaha ibyo bikorwa byabaye ku wa 17 Gicurasi 2025, byitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere Madamu Niyonagira Nathalie, washimye uruhare rw’Abanyarwanda baba hanze mu guteza imbere aho bakomoka yagize ati: “Ndashimira byimazeyo abana b’u Rwanda baba mu mahanga bagaragaje urukundo n’ubwitange mu gufasha abaturanyi babo. Ibi bikorwa ni isomo rikomeye ry’uko gukunda igihugu bidufasha kurushaho guteza imbere imibereho y’abaturage bacu. Turasaba n’abandi Banyarwanda bose, baba hano cyangwa hanze kwigira kuri iki gikorwa bagakomeza gufatanya na Leta muri uru rugendo rw’iterambere ry’igihugu cyacu.”
Yakomeje asaba abaturage ba Mutenderi, by’umwihariko abo mu Mudugudu w'Akarimbu kwita ku bikorwa remezo bahawe no kubibyaza umusaruro mu buryo burambye.
Uretse ibi bikorwaremezo byubatswe muri uyu Mudugudu w’Akarimbu, hari abanyeshuri 162 bahawe ibikoresho by'ishuri ndetse bishyurirwa n’amafanga y’ifunguro ku ishuri bibafasha gukomeza amashuri yabo neza.

Umuyobozi w'Akarere NIYONAGIRA Nathalie yitabiriye ibirori byo gutaha ku mugaragaro ibikorwa byegerejwe abaturage mu Mudugudu w'Akarimbu



Abana bishimiye ko bubakiwe ibibuga by'imikino mu mudugudu wabo bizabafasha kubona aho bidagadurira.


Abaturage benshi bari bitabiriye ibirori byo kwishimira ibikorwaremezo bubakiwe mu Mudugudu wabo.

Umuyobozi w'Akarere NIYONAGIRA Nathalie yashimiye umufatanyabikorwa Karimbu Rwanda Community Center uruhare yagize mu iterambere ry'abaturage.