Abanyeshuri 1505 mu Karere ka Ngoma batangiye ibizamini ngiro
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Gicurasi 2025, hirya no hino mu gihugu hatangijwe ibizamini ngiro bisoza amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ku banyeshuri barangiza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye. Mu Karere ka Ngoma, iki gikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro kuri Kigarama TSS, kikaba cyatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose.
Mu ijambo rye, Madamu MUKAYIRANGA yashimye uburyo gahunda y’imyuga n’ubumenyingiro igenda ifasha urubyiruko rw’u Rwanda kwiga amasomo afatika kandi ajyanye n’isoko ry’umurimo. Yibukije ko ikizamini ngiro ari urufunguzo rwo kwerekana ubumenyi n’ubushobozi abanyeshuri bungukiye mu masomo bize, abasaba kugikora bitonze kandi babishyizemo umuhate.
Yagize ati: “Iki ni igihe cyo kugaragaza ibyo mwize n’ubushobozi mufite bwo kubishyira mu bikorwa. Mukore mwitonze, mwirinde amakosa, kandi mwizere ko ibyo mwize bibahagije kugira ngo mwitware neza. U Rwanda rubakeneye nk’abanyamwuga b’ejo hazaza, mwirinde guhubuka no gukora ibisubizo bishingiye ku ntekerezo z’abandi. Icyizere, ubunyamwuga n’ukuri nibyo tubasaba.”
Yakomeje abibutsa ko ubumenyi n’ubushobozi bafite butagomba gupfukiranwa n’ubwoba, abasaba kubukoresha neza mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete nyarwanda, cyane cyane binyuze mu guhanga imirimo n’udushya.
Iki kizamini kizamara icyumweru kirimo gukorwa n’abanyeshuri biga mu mashami atandukanye y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’abo mu mashuri nderabarezi (TTC), aho buri munyeshuri asabwa kwerekana ubushobozi bwe mu gikorwa ngiro kijyanye n’ishami yigamo.
Mu Karere ka Ngoma, abanyeshuri bose bazakora ibizamini ni 1505 barimo 1093 barangije mu mashuri y’imyuga n’Ubumenyingiro na 412 barangije mu ishuri nderabarezi TTC Zaza no ishami ry'icungamutungo mu bindi bigo byo mu Karere ka Ngoma.

