ABANYESHURI N’ABATURAGE BAKOZE UMUGANDA WO KURWANYA MARARIYA
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 16/06/2018, ni Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika. Uyu munsi w’Umwana w’Umunyafurika ukaba ufite inkomoko ku marorerwa yakorewe abana b’I Soweto muri Afurika y’Epfo, ubwo basabaga Leta yabo kureka kubavangura, aho kubumva ikabarasa. Ibyo rero byavuyemo amahano y’ubwicanyi, bwabaye tariki ya 16/06/1976, bityo 575 muribo bakicwa barashwe. Abishwe bashyinguwe mu Rwibutso rwitwa Hector Peterson, Umwana w’imyaka 13, warashwe mbere y’abandi.
Uyu munsi mu karere ka Ngoma, ukaba wizihirijwe, mu Murenge wa Zaza.
Ibikorwa by’uyu munsi byabimburiwe n’umuganda wo gutema ibihuru mu rwego rwo kurwanya marariya. Abanyeshuri n’abatugare bakaba barahuriye mu mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Ruhembe.
Amagambo abayabozi bagarutseho kenshi ni ayo kwibutsa buri wese kuwanya icyorezo cya marariya cyugarije Akarere ka Ngoma by’umwihariko umurenge wa Zaza.
Mu ijambo rye Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma , Bwana NAMBAJE Aphrodise yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana kugira ngo bazavemo abagabo n’abagore beza kandi babereye u Rwanda . Yashoje asaba abana kwiga bashyizeho umwete kugira ngo bizabafashe kwiteza imbere no guteza Igihugu imbere.
Uyu munsi w’umwana w’umunyafurika, ufite insanganyamatsiko igira iti “Twitabire gahunda mboneza imikurire y’abana bato, dutegura ejo hazaza h’u Rwanda” , wari witabiriwe kandi n’inzego z’umutekano ndetse n’umuryango SFH-Rwanda, watanze inyigisho zihariye mu kurwanya marariya; ukaba warizihijwe kandi mu Mirenge yose igize Akarere ka Ngoma.
By SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma.
Back