Abarangije amasomo y’imyuga mu kudoda bahawe imashini mu rwego rwo kubafasha kwihangira imirimo
Mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko no kurwanya ubushomeri, abarangije amasomo y’imyuga mu kudoda bahawe imashini, kugira ngo babashe gutangira imirimo no gukomeza kwiteza imbere binyuze mu byo bize.
Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Gashanda, kikaba cyarateguwe mu bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma n’abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rw’uburezi n’iterambere ry’imibereho myiza.
Abahawe izo mashini ni urubyiruko n’abagore basoje amasomo y’imyuga mu gihe cy’amezi atandatu, aho bigishijwe kudoda imyenda y’abakuze n’abana, gutunganya ibikoresho by’ubukwe, n’ubumenyi bw’ibanze mu bijyanye no kwihangira umurimo.
Mukamana Vestine, umwe mu bahawe imashini, yagize ati:
"Nari maze igihe nararangije ariko mfite ikibazo cy’uko ntari mfite ubushobozi bwo kubona imashini. Ubu ndumva ntangiye ubuzima bushya, ngiye gutangira kwikorera no gufasha umuryango wanjye kubona ibidutunga."
UWASE Pascaline, nawe wahawe imashini, yavuze ko iyi nkunga izamufasha kwihangira umurimo no kwinjiza amafaranga aho gutegereza akazi yagize ati:
"Iyi mashini nahawe ni urufunguzo rwinjira mu buzima bushya. Ngomba gukoresha ubumenyi mfite neza kugira ngo nshobore kwiteza imbere."
Ubuyobozi burashima umuhate wabo
Uhagarariye ubuyobozi mu gikorwa cyo gushyikiriza izi mashini, yashimye umuhate w’abarangije amasomo, abasaba gukoresha neza amahirwe bahawe. Yagize ati:
"Twizeye ko izi mashini zizatuma mutangira imishinga mito-mito ibabyarira inyungu, mukava mu bushomeri. Turabakangurira gukomeza kwishyira hamwe, gushyiraho amakoperative no guharanira iterambere rirambye."
Iki gikorwa kigaragaza uburyo kwimakaza imyuga no gushyigikira abarangije kwiga bigira uruhare runini mu kuzamura imibereho y’abaturage, by’umwihariko urubyiruko rw’abagore.