Abari n'abategarugori bo mu Karere ka Ngoma bahawe aho bazajya bamurikira ibikorwa byabo.
Kuri uyu wa Kabiri taliki 20 Gashyantare 2024, mu Karere ka Ngoma habaye igikorwa cyo gutaha inzu y'abari n'abategarugori ya Ngoma iherereye mu murenge wa Kibungo izajya yifashishwa mu kumurika ibikorwa by’umusaruro w’abari n’abategarugori ubusanzwe batagiraga aho bashyira ibikorwa byabo kuburyo bworoheye abaguzi dore ko bakoreraga ahantu hatandukanye. Iyi nzu yafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Bwana RUBINGISA Pudence arikumwe n’bandi bayobozi batandukanye barimo Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana BUSHAYIJA Francis, Umuyobozi w 'Akarere ka Ngoma Madame NIYONAGIRA Nathalie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw'igihugu Madame KAMANZI Jacqueline,Abagize inama y'umutekano itaguye ku rwego rw'Akarere n'abafatanyabikorwa batandukanye.
Iki gikorwa cyaranzwe:
Mubutumwa bwatanzwe kuri uyu munsi bwagarutse kugushimira Akarere ka Ngoma kugikorwa cyiza kakoze cyo gushakira abari n'abategarugori aho gukorera ibikorwa byabo, bugasaba abagore kwitinyuka bakagana ibigo by'imari bagakora bakiteza imbere bagateza n'imbere igihugu muri rusange.