Abarwayi bari bamaze igihe kinini bategereje ubuvuzi busaba kubagwa bahawe serivisi.
Kuri uyu wa Kabiri taliki 22 Mata 2025 abaturage bo mu Karere ka Ngoma, Kirehe na Kayonza bari bamaze igihe bategereje serivisi z’ubuvuzi busaba kubagwa bahawe ubufasha n’inzobere z’abaganga ku bitaro bikuru bya Kibungo, aho igikorwa cyibanze ku barwaye indwara zo mu ijosi (goitre).
Iki gikorwa kirimo gukorwa mu bitaro Bikuru bya Kibungo kigakorwa n’inzobere z’abaganga ziturutse mu ihuriro ry’abaganga bo kubaga. Iki gikorwa kizamara iminsi ine kizibanda kuu kuvura indwara zo kubaga abarwayi bari bamaze igihe bategereje kubera ubuke bw’inzobere mu Bitaro bikuru bya Kibungo bityo bigatuma abarwayi baba benshi.
Abavuwe bagaragaje ibyishimo n’ishimwe, bashima uburyo bakiriwe n’ubwitange bw’abaganga. Mukandayisenga Béatrice, umwe mu bavuwe, yagize ati:
"Nari maze amezi abiri mfite igibyimba mu ijosi. Naragiye kwa muganga inshuro nyinshi bambwira ko bizakorwa igihe kubera ubwinshi bw’abarwayi kdi inzobere hano ari nkeya ariko uyu munsi bankoreye ndumva meze neza kandi ndashimira abaganga bakoze ijoro n’umunsi kugira ngo batuvure."
Twizeyimana Jean Claude, undi muturage wahawe serivisi, yagize ati:
"Ntabwo nari nizeye ko nzavurwa vuba kuko ubushobozi bwo kujya i Kigali sinari mbufite. Ariko abaganga baje hano baratuvura. Ndishimye, ubu nizeye ko nzongera gukora imirimo yanjye nta kibazo."
Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Kibungo Dr.MUNYEMANA Jean Claude avuga ko iyi gahunda izakomeza mu rwego rwo kugabanya umubare munini w’abarwayi bajyaga bategereza kubagwa kubera ubuke bw’abaganga mu bijyanye n’ubuvuzi busaba kubagwa. Yagize ati: “Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kugabanya umubare w’abaturage bategerezaga igihe kirekire kugira ngo bavurwe, by’umwihariko abafite uburwayi busaba kubagwa”.
Ibitaro bya Kibungo byakira abarwayi basaga ibihumbi bitanu buri kwezi baturutse mu Turere twa Ngoma, Kirehe na Kayonza muri bo abagera kuri Magana abiri na mirongo itanu bagana serivisi zisaga ubuvuzi bwo kubagwa.