ABASENATERI BASHIMYE BYINSHI URWEGO RWA DASSO

Mu rugendo Abasenateri babiri, Senateri MUSHINZIMANA Appolinaire na Senateri BISHAGARA  KAGOYIRE  Thérèse bari muri Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano, bagiriye mu Karere ka Ngoma, bashimye urwego rwa DASSO imikorere myiza, ubunyangamugayo n’utundi dushya twinshi.
Uru rugendo rw’Abasenateri, rwabaye kuri uyu wa kane tariki ya 03/05/2017, rwari rugamije kumenya no kugenzura iyubahirizwa ry’Itegeko No 26/2013 ryo kuwa 10/05/2013 rishyiraho Urwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano(DASSO), rikagena inshingano, imiterere byarwo no kugenzura imikoranire yarwo n’abaturage. Mu biganiro byabereye ku Karere, abayobozi ba DASSO bagaragaje imikorere yabo igamije kubungabunga umutekano no guhuza abaturage n’inzego z’ubuyobozi. Bagaragaje imbogamizi nyinshi bafite zirebana no guhangana n’abanyabyaha rimwe na rimwe ba ruharwa, ibikoresho n’ubushobozi, n’imicungire yabo nk’abakozi b’Akarere. 
Twibutse ko urwego rwa DASSO mu Karere ka Ngoma rugizwe n’Aba DASSO 108  harimo ab’igitsina gore 16 gusa. N’ubwo bakiri bake, ukurikije ubunini bw’Akarere ka Ngoma n’inshingano bafite, uru rwego rufite imikorere myiza aho rumaze guhashya ku buryo bugaragara ibiyobyabwenge n’inzoga zenze nabi, rukagaragara no mu bikorwa byo gufasha abaturage mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda aho batanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu 90, ndetse bagatanga n’amabati 60 yo gufasha abatishoboye gusakara ubwiherero. DASSO ya Ngoma ikaba irangwaho imyitwarire y’ubunyangamugayo nk’aho umwe muribo yashubije amafaranga miliyoni 2 yari yatoraguye. Si ibyo gusa, DASSO ya Ngoma ifite ikimina cyo kwizigamira, ubu bakaba bazigamye amafaranga miliyoni icumi. Iyo mikorere yashimwe cyane na Senateri MUSHINZIMANA Appolinare akaba yarijeje abagize DASSO ya Ngoma ubuvugizi bushoboka ku mbogamizi bari bagaragaje, zimwe zirebana n'imiterere y'Itegeko ribagenga, bityo bakoroherezwa mu kazi no kugira ngo abarugize barusheho kugira imibereho myiza.
Ku bibazo bimwe na bimwe birebana n’ibikoresho, ndetse n’imishahara, Umuyobozi w’Akarere  wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana RWIRIRIZA JMVianney, yijeje DASSO n’Abasenateri ko ibyo bibazo bizaganirwaho n’Inzego ziyobora Akarere, Njyanama na Nyobozi, bakareba igikwiye hashingiwe ku Itegeko no ku bushobozi bw’Akarere.
Agabize DASSO, by’umwihariko barashimwa cyane n’abaturage. Nk'uko abaturage bo mu Murenge wa Kazo babigaragaje mu biganiro bagiranye n'Abasenateri, kuva aho uru rwego rugiriyeho, muri 2014 rusimbura urwa “Local Defence Force”, rwagaragaje ubunyamwuga, umutekano uriyongera. Abaturage bakaba bashima  DASSO kubaba hafi n’indagagaciro z’ikinyabupfura n’ubunyamugayo bibaranga.

SIBOMANA Jean Bosco
PRMCO/Ngoma


Back