Abashinzwe uburezi biyemeje kugarura abana bataye ishuri binyuze mu mushinga Zero Out of School children
Mu nama nyunguranabitekerezo yateranye kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Kanama 2025, abashinzwe uburezi mu Karere ka Ngoma biyemeje kongera imbaraga mu kugarura abana bataye ishuri, binyuze mu mushinga Zero Out of School Project uterwa inkunga na Save the Children.
Iyi nama yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose, hamwe n’abagize inzego z’umutekano, aho barebeye hamwe ibikorwa bimaze kugerwaho ndetse n’ingamba zo gukomeza gufasha abana bose gusubira ku ishuri.
Visi Meya MUKAYIRANGA yasabye abashinzwe uburezi ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bitabiriye iyi nama, kugira uruhare rufatika mu gushishikariza ababyeyi n’abana kwirinda gusiba cyangwa guta ishuri. Yagize ati: “Umwana wese afite uburenganzira ku burezi bufite ireme. Ni inshingano zacu gufatanya n’ababyeyi, inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa kugira ngo ntihagire umwana usigara inyuma.”
Iyi nama yanibukije ko umwaka w’amashuri mushya w’amashuri uzatangira ku wa 08 Nzeri 2025, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, bityo abo bireba bose bakaba bagomba kwitegura hakiri kare kugira ngo abana bose bazatangire amashuri ku gihe nta nkomyi.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage MUKAYIRANGA Marie Gloriose yasabye abitabiriye inama ubufatanye mu gushishikariza ababyeyi kohereza abana kwishuri.

Abitabiriye inama biyemeje gukomeza ubufatanye mu kugarura abana bataye ishuri.
