Abaturage ba Mvumba barishimira ko begerejwe amashanyarazi, bakava mu icuraburindi
Abaturage bo mu Murenge wa Murama, Akagali ka Mvumba, by’umwihariko mu midugudu ya Rusebeya na Muyenzi, barishimira ko begerejwe amashanyarazi bakava mu icuraburindi, bakaba baratangiye kubyaza umusaruro amahirwe y’iterambere aturuka kuri uyu murimo bahawe.
Bamwe mubo twaganiriye bavuga ko amashanyarazi yabafashije gutekereza imishinga mito n’iciriritse irimo gusudira, kogosha, gukoresha imashini zisya imyaka ndetse no gutunganya inzu zabo kuko babona amafaranga binyuze mu mirimo mishya yabonetse.
Mukandayisenga Alphonsine, umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Nyakagezi, yagize ati:
"Uyu muriro waje ari igisubizo kuko mbere iki cyaro cyose cyari ikizima ugasanga nijoro abajura baza kutwiba kuko habaga ari umwijima ariko ubu turacana abana bagasubiramo amasomo yabo mbese ubu tumeze neza turashimira Leta yacu."
Naho Ndayisenga Jean Claude wo mu Mudugudu wa Gitesanyi we yagize ati:
"Mbere twaryamaga kare kubera umwijima, ariko ubu twashyizeho amatara hanze mu ngo zacu. Byatumye ubujura bugabanuka kandi n’abakora irondo nijoro babasha gukora akazi kabo neza. Amashanyarazi yazanye impinduka mu mibereho yacu cyane ko yatumye abantu bashobora no kwihangira imirimo ibyara inyungu."
Uretse gutuma imibereho y’abaturage irushaho kuba myiza, abaturage bavuga ko amashanyarazi yabafashije no kwiyongera icyizere cy’iterambere mu mudugudu wabo.
Umuyobozi w’Akarere wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’Ubukungu MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque yashimye uburyo abaturage bakoresha neza umuriro bahawe, abasaba kurushaho kuwubyaza umusaruro. Yagize ati: "Amashanyarazi si amatara gusa, ahubwo ni isooko y’iterambere. Tubashishikariza gukomeza kuwukoresha mu bikorwa bibateza imbere kandi mugaharanira ko nta muturage usigara inyuma mu rugendo rw’iterambere."
Akarere ka Ngoma kagizwe n’imirenge 14 gatuwe n’abaturage 404 048 (NISR, 2022). Ikigereranyo cy’ingo zifite amashanyarazi mu Karere ka Ngoma ni 85%.
Mu mudugudu wa Gitesanyi ingo nyisnhi usanga zimaze kubona amshanyarazi.

