Abaturage ba Ngoma bakanguriwe kwirinda indwara bitandura bitabira gukora Siporo
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2025 mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abaturage kugira ubuzima buzira umuze, ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma bwateguye igikorwa cya siporo rusange yabaye mu masaha y’umugoroba hagamijwe kurwanya no kwirinda indwara zitandura nka Diyabete, umuvuduko w’amaraso, umutima n’izindi zishingiye ku mibereho.
Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Kibungo cyitabiriwe n'abaturage benshi, urubyiruko, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abakozi b’inzego z'ubuzima, kikaba cyaranzwe n’imyitozo ngororamubiri, gusobanurirwa ku ndwara zitandura, n’ubutumwa bushishikariza abaturage kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bwabo.
Mu butumwa bwe, Madamu Nathalie Niyonagira, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, yashimye uburyo abaturage bitabiriye iki gikorwa anabibutsa ko kurwanya indwara zitandura bisaba uruhare rw’umuntu ku giti cye. Yagize ati:
“Siporo ni urufunguzo rwo kugira ubuzima bwiza. Turakangurira buri muturage wa Ngoma kubona siporo nk’inshingano ye ya buri munsi, kuko ni bwo buryo bworoshye kandi buboneye bwo kwirinda indwara zitandura. Twese hamwe, dufatanyije, tuzagira Akarere kazira indwara kandi gashoboye.”
Yashimangiye ko Akarere kazakomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bikorwa nk’ibi, anasaba abaturage guhindura imyumvire ku buryo bitwara mu mibereho yabo ya buri munsi, birinda ibitera izo ndwara birimo kurya ibirimo isukari nyinshi, kudakora imyitozo no kunywa ibinyobwa bisindisha.



