Abaturage barasabwa gufata ingamba zo kwirinda ibiza bitewe n’imvura nyinshi iteganyijwe.

Abaturage bagiriwe inama yo kwirinda ibiza cyane cyane imvura nyinshi iteganyijwe muri iyi minsi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma burasaba abaturage bose gufata ingamba zo kwirinda ibiza no gukumira ingaruka zishobora guterwa n’imvura nyinshi iteganyijwe muri iyi minsi, nk’uko bigaragara mu itangazo ryatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) aho rivuga ko kuva kuwa 23-30 Mata 2025 mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi.

Abaturage barasabwa gutangira gufata ingamba zirimo gusukura inzira z’amazi, kwimura ibikoresho by’ingenzi aho bishobora kwangizwa n’imvura, no kwirinda gutura ahantu hashobora guteza ibyago nko mu bishanga no mu nkengero z’imigezi.”

Abaturage baributswa kandi gukorana n’abayobozi b’inzego z’ibanze, abayobozi b’imidugudu hashyirweho uburyo bwo guhanahana amakuru y’ibihe bidasanzwe by’imvura no gutabara mu gihe habaye ibiza.

Inama ku baturage

Ubuyobozi buributsa abaturage:

  • Kongera gusukura imiferege n’inzira z’amazi.

  • Kwirinda kugama munsi y’ibiti kugirango badakubitwa n’inkuba,

  • Kudashyira imyanda mu migezi n’ahandi hantu hanyura amazi.

  • Kwirinda kwambuka imigezi yarenze inkombe cyangwa ibindi bice byarengwe n’amazi menshi.

  • Kuzirika ibisenge by’inzu birinda ko bitwarwa n’umuyaga.

  • Gucomokora ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi mu gihe imvura irimo kugwa

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu Nathalie NAYONAGIRA, yagize ati:
“Umutekano w’abaturage ni wo dushyize imbere. Turasaba buri wese kumva ko kwirinda ibiiza ari inshingano ze. Tuzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bacu mu gukumira no guhangana n’ingaruka z’ibiiza.”

Ubuyobozi bw’Akarere bwasabye kandi abaturage gukurikira amakuru atangwa n’inzego z’ubuyobozi n’ibigo by’iteganyagihe, kugira ngo bagire amakuru yizewe yo kubafasha gufata ingamba ziboneye.

 

Back