Abaturage barasabwa kwirinda ibiza bazirika ibisenge by’inzu zabo

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Remera, Akagari ka Ndekwe ahaherutse kwibasirwa n’inkubi y’umuyaga igasenya inzu 26 ndetse ikangiza n’imirima y’urutoki mu muganda wo kuzirika ibinsenge, yasabye abaturage kwirinda ibiza bikunze gusenya inzu, gutwara ibisenge rimwe na rimwe bikajyana n’ubuzima bw’abaturage, ariko cyane cyane bakubaka inzu bazirika ibisenge kuko usanga ahenshi batabyitaho, inkubi y'umuyaga ikagurukana ibisenge bityo bakajya mu gihombo batibagiwe ko bashobora no kuhasiga ubuzima.

Uyu muganda wakozwe mu rwego rwo gutangiza ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwirinda ibiza cyane cyane kuzirika ibisenge by’inzu, kubaka inzu zifite umusingi ukomeye bakoresheje amabuye na sima kuko ari byo bituma amazi atinjira mu musingi ngo inzu ibe yasenyuka.

Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage kwirinda kubaka mu manegeka, ndetse n’abatuye ahantu babona hashyira ubuzima bwabo mu kaga bakahimuka kuko ibiza biza bitunguranye, ariko akenshi kubyirinda biba bishoboka.

Yasabye abaturage kwirinda kubaka nta ruhushya rwo kubaka rutangwa n’ubuyobozi, kuko usanga akenshi abantu bubaka nta byangombwa bakubaka hutihuti, inzu zifite imisingi n’igisenge bitujuje ubuziranenge.

Abaturage basabwe kubaka bakoresheje ibikoresho byujuje ubuziranenge, gutera ibiti bigabanya umuyaga no kubaka inzu bazirikana icyerekezo cy’umuyaga kuko umuyaga mwinshi utwara ibisenge. 

Umuyobozi w’Akarere NIYONAGIRA Nathalie yasabye abaturage gukomeza kunoza isuku mu ngo, aho bakorera, ku myambaro no ku mubiri, kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko adindiza iterambere ry’abaturage.

Back