Abaturage barishimira ko Leta yabafashije kubona gas zo gutekeraho zikabaruhura inkwi zabatezaga umwanda mu ngo zabo.

Abaturage babanje kwigishwa uburyo bwo gukoresha neza GAZ bahawe.

Mu rwego kurengera ibidukikije no kubungabunga amashyamba hagabanywa ibicanwa bikoresha inkwi n’amakara abaturage barenga 200 bahawe amashyiga yo gutekeraho yo mu bwoko bwa Gas binyuze muri gahunda ya Nkunganire ya Leta bigakorwa bitewe n’ubushobozi bw’abaturage mu ngo zabo.

Mu mwaka wa 2018, Minisiteri y’Ibidukikije yagaragaje ko 83% by’abatuye mu Rwanda bakoresha inkwi mu guteka, abakoresha amakara ni 15%. Abaturage barimo guhabwa izi gas bigendeye ku byiciro by’imibereho y’ingo zabo; Urugero nuko uri mu cyiciro cy’ubudehe cya mbere ushaka Gas y’ibiro 6kg yishyura ibihumbi 5000Frw Leta ikamwishyurira 45,000Frw. Uri mu cyiciro cya Kabiri ushaka Gas y’ibiro 12kg, yishyura ibihumbi 33,000Frw, Leta ikamwishyurira 67,000Frw. Naho uwo mu cyiciro cya 3 yishyura 57,000Frw.

Izi gas abaturage bahawe babanje kwigishwa uburyo bwo kuzikoreswa mu kwirinda ko zishobora kubangiza igihe zakoreshwa nabi ikindi nuko bambwiwe ko ntawemerewe kuzigurisha.

Abaturage bahawe izi gasbashimiye umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul KAGAME udahwema gushakira ibyiza abanyarwanda bakemeza ko zigiye kubafasha ndeste no kubaruhura imvune bahuraga nazo bajya hirya no hino mu mashyamba gushakisha inkwi zo gucana cayne ko gukoresha inkwi byabatezaga umwanda rimwe na rimwe bikaviramo abana gukererwa ishuri bagiye gutashya.

Back