Abaturage basabwa guca imirwanyasuri mu mirima yabo no kurwanya ibiiza bazirika ibisenge by'inzu
Kimwe nahando hose mu gihugu uyu munsi kuwa gatandatu taliki 24.09.2022 Umuyobozi w'Akarere NIYONAGIRA Nathalie ari kumwe n'abagize inzego z'umutekano yifatanyije n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa GASHANDA mu muganda usoza ukwezi kwa Nzeri wabereye mu Kagari ka Mutsindo ahacukuwe inzira zikumira amazi yajyaga kwangiza imirima y'abaturage ndetse hanaterwa ibiti by’urubingo ku mirima bifata amazi bikarwanya isuri ukunda gutwara ubutaka.
Ibikorwa byibanzweho muri uyu muganda byiganjemo; Kurwanya isuri ku nkengero z'umuhanda: imiyobororo itwara amazi agareshya na 2km; Kurwanya isuri: hacukuwe imiringoti ku buso bungana na Ha 150, Gusibura imihanda ihuza imidugdu 5km; Kubaka ibiro by'imidgdu 3; Kubaka ECD 3.
Umuyobozi w’Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yatanze ubutumwa burimo; Kwita ku gukumira Ibiza, Kwita ku mutekano w'abantu n'ibinti, Ubutumwa ku isuku n'isukura, Kuzizihiza umunsi mpuzamahanga w'abageze mu zabukuru, EJO HEZA no Kwishyura Mutuelle de santé, ku batarishyura, Gahunda yo kurwanya isuri, Itangira ry'amashuri, Kwitabira Siporo rusange.
Nyuma y'umuganda, twakiriye Perezida wa KOMISIYO Y'IGIHUGU Y'AMATORA Prof. Kalisa Mbanda, yari aje gukurikirana Amatora y'Abunzi mu tugali. Aho yakurikiranye amatora y'abunzi ku rwego rw'Akagali kuri site ya G.S KANSANA Mu murenge wa GASHANDA ashimira abitabiriye amatora avuga ko abunzi bitezweho gukemura ibibazo by;abaturage ntawe ubogamye cg ngo arenganywe.
Amafoto yaranze umuganda:

Abayobozi, inzego z'umutekano bifatanyije n'abaturage mugutera ibiti bifata ubutaka mu gukumira isuri

Nyuma y'umuganda abaturage n'abayobozi berekeje ahatangirwa ibiganiro

Nyuma y'umuganda Abayobozi n'abaturage bacinye akadiho

Nyuma y'umuganda umuyobozi w'Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yasabye abaturage gukomeza kwita kubikorwa bikumira isuri