Abaturage basabwe kwitabira siporo mu rwego rwo kurwanya indwara zitandura.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, Umuyobozi w’Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie ari kumwe n’abandi bayobozi yitabiriye Siporo rusange y'umugoroba (NgomaNightRun) isanzwe iba buri wa Kane ni mugoroba ihuza abayobozi ndetse n’abatuye mu Mujyi wa Ngoma by’umwihariko abaturuka mu Mirenge ya Kibungo na Remera.

Ni siporo yabimburiwe no kwiruka byoroheje (mchaka mchaka) aho abaturage bari kumwe n’abakozi ba RCS, RDF, RNP, abakozi bakorera mu bigo bitandukanye hamwe n’abanyeshuri biga muri IPRC Ngoma bahagurukiye ahazwi nko kuri Onatracom bakora urugendo rwo kwiruka n’amaguru rureshya n’ibilometero 3 berekeza kuri Sitade ya Ngoma nyuma bakomeza imyitozo ngororamubiri.

Mu butumwa bwe Umuyobozi w’Akarere madamu NIYONAGIRA Nathalie yagize ati: “Turasaba abaturage gukunda siporo kuko siporo ifasha cyane mu gusigasira ubuzima buzira umuze. Siporo kandi uretse kuba ifasha mu gusigasira ubuzima, inagira uruhare mu gufasha mu busabane bw’abaturage bityo bikadufasha gukumira no kurwanya indwara zitandura”. 

Back