ABATURAGE BASABWE KWITEGURA KARE IGIHEMBWE CY’IHINGA 2026A
Mu gihe gihembwe cy’ihinga cya 2026A kirimo kugenda cyegereza, ubuyobozi bw’Akarere bwibukije abaturage gutangira kare kwitegura batunganya neza imirima yabo, gutegura imbuto nziza ndetse no kugura ifumbire hakiri kare.
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriosew mu nteko y’abaturage yabereye mu Murenge wa Zaza,
Mu butumwa yagarutseho yagize ati: “Turabibutsa ko ihigembwe cy’ihinga 2026a tutimo kugernda tucyegereza kandi umusaruro utangirira mu gutegura neza imirima no kwiyegereza ifumbire ndetse n’imbuto nziza hakiri kare ibi byose nituramuka tubyitaye ntakabuza tuzabona umusaruro mwiza kandi mwinshi.” Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage MUKAYIRANGA Marie Gloriose yasoje asaba abaturage kwitegura neza itangira ry’amashuri bakazohereza abana babo ku ishuri kuko nta mwana wemerewe gukora akazi igihe cyose atararangiza mashuri.
Abaturage basobanura ko biteguye neza itangira ry’igihembwe cy’ihinga bityo bakaba baramaze gutegura neza imirima ubu bakaba barimo gutegura imbuto ndetse n’ifumbire ubundi bakicara bategereje ko imvura ikubita hasi bagatera imyaka yabo.
Mu gihembwe cy’igihinga season A gitangira mu wkezi kwa cyenda kigasoza abhinzi basaruye mu mpera z’ukwezi kwa mbere, akeshi muri iki gihembwe cy’ihinga ibihingwa byibandwaho ni ibigoro n’ibishyimbo.