Imboni z’uburenganzira bwa Muntu zashyikirijwe telefoni zizabafasha kunoza ibyo bakora

Imboni z'uburenganzira bwa Muntu zishimiye ko zashyikirijwe telefoni izabafasha kuzuza neza inshingano.

Abaturage bafite inshingano zo kumenyekanisha uburenganzira bwa mumuntu hiryo no hino mu mirenge igize Akarere ka Ngoma bahawe ibiganiro byateguwe ku bufatanye bw'Akarere ka Ngoma na Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu bigamije kungurana ibitekerezo mu nshingano zabo no kuganira ku bogamizi bagihura nazo n’uburyo zakemuka.

Muri ibi biganiro abagize imboni z’uburenganzira bwa muntu bibukijwe gutangira amakuru ku gihe no gufatanya n’izindi nzego cyane cyane mu gukumira akarengane gakorerwa abana n'abantu bafite ubumuga.

Mu rwego rwo gushimira izi mboni z’uburenganzira bwa muntu mu kazi keza bakora, komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yabashyikirije telefoni zigiye kubafasha kurushaho gutanga amakuru akenewe gukorerwa ubuvugizi agamije.

Umuyobozi w’Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yavuze ko ubuzima bwose bwubakiye ku makuru kuko iyo ufite amakuru bituma umenya neza igikwiye gukorwa kugirango ikibazo cyagaragajwe kibashe gukemurwa biryo asaba izi mboni z’uburenganzira bwa muntu kujya batangira amakuru ku gihe kandi bagatanga amakuru yizewe kugirango abayobozi bireba bashobore gukurikirana no gushyira mu bikorwa bimwe mu byagaragaye nk’ibikidindiza uburenganzira bwa muntu bikemurwe.

Mu karere ka Ngoma habarizwa abagize imboni z’uburenganzira bwa muntu 107 bakaba bakorana na Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa Muntu mu rwego rwo kugaragaza ibintu bibangamije uburenganzira bwa muntu.

Back