ABATURAGE BASOBANURIWE AMATEGEKO AREBANA N’IHOHOTERWA

Muri gahunda y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, abaturage b’Akarere ka Ngoma, basobanuriwe amategeko arebana n’ihohoterwa.

Ni kuri uyu wa gatanu tariki ya 24/11/2017, ubwo mu Gihugu hose hatangizwaga gahunda y’ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, mu Karere ka Ngoma, habaye gusobanurira abaturage amategeko arebana n’ihohoterwa. Uyu munsi ukaba wararanzwe n’igikorwa cyakozwe mu  mirenge yose igize Akarere ka Ngoma, aho abaturage bakoze ingendo zo kwamagana iryo hohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Ku rwego rw’Akarere, gutangiza ubu bukangurambaga byabereye ku kagari ka Gafunzo, mu Murenge wa SAKE. Nyuma yo kwifatanya n'abaturage  gukora urugendo rureshya  na kirometero zigera kuri eshatu, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame KIRENGA Providence, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore Madame MUKARUTESI Chantal na IP Eugene MUSONERA, baganirije abaturage, babasobanurira amategeko n’ibihano birebana n’ihohoterwa.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Madame KIRENGA Providence, by'umwihariko yasabye abaturage kureka umuco mubi wo guhishira abakoze ibyaha byo guhohotera abagore n’abakobwa, cyane cyane abana b'abakobwa bato, kuko iyo bihishiriwe bitera ingaruka zikomeye mu muryango. Yasabye ahubwo kujya bisunga ku buryo bwihuse aho bagomba kubona ubufasha nko ku Kigo Isange One Stop Center kiri ku Bitaro bya Kibungo, n'Ibigo Nderabuzima kuko aha babona ubufasha burimo no kurengera ubuzima bw’abahohotewe.
Twibutseko ubu bukangurambaga bwo kurwanya no kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa  bwatangiye tariki ya 24/11/2016 buzamara iminsi 16.

SIBOMANA Jean Bosco.
PRMCO/Ngoma
Back