Abaturage bishimiye gahunda ya Sanga Umuturage ibafasha gukemurirwa ibibazo byabo iwabo mu Tugali.
Kuri iki gicamunsi, abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Ngoma bakomeje igikorwa cyo kwegera abaturage mu tugali hagamijwe kubumva, kujya inama no kubakemurira ibibazo. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Mutenderi bihuzwa n’Inteko z'abaturage zisanzwe ziterana buri wa kabiri w’icyumweru.
Mu murenge wa Mutenderi kuri Site ya Karwema ahahurijwe abaturage bo mu kagali ka Kibare na Karwema. Umuyobozi w'Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie arikumwe n'Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere Major NIZEYIMANA KAYONGA bifatanyije n’abaturage bo muri utwo tugali twombi Karwema na Kibare bakemura ibibazo by’abaturage mu ruhame mu rwego rwo kubarinda ikiguzi cy’urugendo byashoboraga kubatwara bajya gutanga ibibazo byabo ku biro by’Akarere ka Ngoma.
Mu butumwa Umuyobozi w’Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yajeje kubaturage yabasabye:
Iki gikorwa cyatangiye kuwa 09.01.2024 bitganyijwe ko kizasozwa kuwa 18.01.2024.