Abaturage bishimiye ibirori byo #Kwibohora28 hatahwa ibikorwaremezo bemerewe na Perezida Paul KAGAME

Uyu munsi kuwa 03/07/2022, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG. Emmanuel K.GASANA Ari kumwe na Perezida w'inama Njyanama y'Akarere Bwana BANAMWANA Beranard, Depite MUKANDERA Iphigenie, Abagize Komite Nyobozi, inama y'umutekano itaguye y'Akarere na bamwe mubagize inama Njyanama, abahagarariye amadini n'amatorero bifatanyije n'abaturage mu rugendo rwo Kwibohora28 no gutaha ibikorwa by'iterambere byagezweho mu karere ka Ngoma birimo Hoteli na Stade ya Ngoma.

Mu ijambo ry'umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie yavuzeko kwibohora ari urugendo ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME wahaye abaturage ibikorwa byiza by'iterambere asaba abaturage kubyaza umusaruro ibi bikorwaremezo bahawe n'umukuru w'igihugu  ndetse no gukomeza kubisigasira.

Mu butumwa yagejeje kubitabiriye ibirori byo Kwibohora28 Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG.Emmanuel K.GASANA yavuze ko nk'ubuyobozi bw'Intara bishimira ibyiza Ngoma imaze kugeraho mu myaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye ashimira Nyakubahwa Paul KAGAME watanze amahirwe angana ku banyarwanda bose nta numwe uhejwe mu gihugu cye yasoje asaba abaturage gukomeza gukurikiza icyerekezo cy'iguhugu cyacu, kwita kubyagezweho no kurushaho kunga ubumwe kuko arizo mbaraga n'amahitamo y'Abanyarwanda.

Ibirori byo wkizihiza umunsi wo kwwibohora mu kaere ka Ngoma byaranzwe n'imikino itandukanye harimo umupira w'Amaguru waguje umurenge wa Remaera na Kazo ndeste n'umupira w'amaboko Velley Ball yahuje RCS na IPRC NGOma. Umukino w'umpira w'amaguru warangiye Remera itsinze Kazo kuri Peanaliti 4-3 yegukana igikombe naho volleyball IPRC NGOMA Itsinda RCS bashyikirizwa ibikombe na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel K.GASANA.

CG Emmanuel K.GASANA Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba yatangaje ko ibikorwaremezo byagezweho tubikesha ubuyobozi bwiza

Amakipe ya IPRC NGOMA na REMERA zashyikirijwe ibikombe na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel K.GASANA

 

Back