ABATURAGE BISHIMIYE KO ITORA RYA REFERANDUMU RYAGENZE NEZA

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23/12/2015, mu Karere kose ka NGOMA, habaye ubusabane bw’abaturage bwo kwishimira intsinzi yo kwemeza Itegeko nshinga rivugruye rya 2015.

Mu Mirenge yose uko ari 14, igize Akarere ka NGOMA, ibyishimo byari byose,  ibirori bikomeye  birimo imbyino, indirimbo, gucinya akadiho no kubyiba ni byo byaranze uwo munsi. Ni mu gihe  abaturage bose bari bishimiye ibyavuye muri Referandumu: ibitekerezo byabo, byari bivuyemo Itegeko Nshinga, itegeko risumba ayandi mu Gihugu.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Madame KIRENGA Providence, wari wagiye kwifatanya n’abaturage b’Umurenge wa KIBUNGO, yashimiye abaturage b’Akarere  kose uburyo bitabirye amatora, uburyo batoye neza, batora YEGO. Gutora YEGO akaba ari ugutora  gukomeza Imiyoborere Myiza, iterambere rirambye n’umutekano usesuye, turangajwe imbere Nyakuhabwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.

Abaturage baboneyeho kandi umwanya wo kwifurizanya iminsi mikuru myiza harimo Noheli ku Bakristu, n’umwaka mushya muhire wa 2016, biyemeza kuzakomeza kuba Intaramanaguhiga, zesa imihigo.

By SIBOMANA Jean Bosco
PEMCO/NGOMA

Back