ABATURAGE BISHIMIYE KO ITORA RYA REFERANDUMU RYAGENZE NEZA
Mu Mirenge yose uko ari 14, igize Akarere ka NGOMA, ibyishimo byari byose, ibirori bikomeye birimo imbyino, indirimbo, gucinya akadiho no kubyiba ni byo byaranze uwo munsi. Ni mu gihe abaturage bose bari bishimiye ibyavuye muri Referandumu: ibitekerezo byabo, byari bivuyemo Itegeko Nshinga, itegeko risumba ayandi mu Gihugu.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Madame KIRENGA Providence, wari wagiye kwifatanya n’abaturage b’Umurenge wa KIBUNGO, yashimiye abaturage b’Akarere kose uburyo bitabirye amatora, uburyo batoye neza, batora YEGO. Gutora YEGO akaba ari ugutora gukomeza Imiyoborere Myiza, iterambere rirambye n’umutekano usesuye, turangajwe imbere Nyakuhabwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.
Abaturage baboneyeho kandi umwanya wo kwifurizanya iminsi mikuru myiza harimo Noheli ku Bakristu, n’umwaka mushya muhire wa 2016, biyemeza kuzakomeza kuba Intaramanaguhiga, zesa imihigo.
By SIBOMANA Jean Bosco
PEMCO/NGOMA