Karembo: Abaturage bahinga mu gishanga cya Karembo mu murenge wa Karembo batangiye kwiteza imbere babikesha umusaruro w’imboga.

Ubuhinzi bw'imboga bukozwe kinyamwuga buri guteza imbere abaturage bo mu murenge wa Karembo.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Karembo batinyutse ubuhinzi bw’imboga bavuga ko batangiye kubona umusaruro no guteza imbere imiryango yabo babikesha ubu buhinzi bakorera mu gisha cya Karembo gihuza iyi Mirenge yombi.

Aba baturage bavuga ko mbere ubuhinzi bwabo bwibandaga ku bihingwa nk'ibigori n'ibishyimbo gusa, ariko nyuma yo iki gishanga, batangiye kwinjira mu buhinzi bw’imboga zirimo inyanya, dodo, karoti, beterave, n'ibindi.

Ubuhinzi bwahinduye ubuzima bwabo bityo imibereho myiza mu muryango irazamuka dore ko ifunguro ryabo uyu munsi ridashobora kuburaho imboga. 

Nyirangaruye Claudine, umwe mu bahinzi, yagize ati: "Nkimara gutangira guhinga imboga, ubuzima bwarahindutse. Ubu ndabona amafaranga buri cyumweru, mbasha kwishyurira abana amashuri no kwivuza nta nkomyi ndetse bikamfasha no gutegura indyo yuzuye iriho imboga ku ifunguro ryacu rya buri munsi bizadufasha kwirinda imirire mibi ndetse n'indwara zikomaka ku mirire mibi."

Naho TURATSINZE Jean Damascène avuga ko umusaruro w’imboga umuha amafaranga ahoraho atandukanye n’igihe yatezaga imyaka dore ko imboga basarura buri cyumweru kandi bakaba bahinga igihe cyose kubera ko bashobora kuhira mu buryo bworoshye. Yagize ati: "Nigeze kubona ko nshobora kwinjiza amafaranga buri cyumweru, ntangira no kwagura isambu. Ubu mfite ahantu nsarura imboga buri cyumweru bikamfasha kwinjiza amafaranga atunga umuryango wanjye”.

Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yasuye abahinzi b'imboga mu gishanga cya Karembo ashimira ibikorwa byabo abasaba gukomezakwagura ubuhinzi mu rwego rwo kongera umusaruro no kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque arasaba abaturage guhinga imboga nk’uburyo bwo kubafasha kwinjiza amafaranga no kubona ifunguro rikungahaye ku ntungamubiri mu rwego rwo kurwanya imirire mibi dore ko imboga zikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye.

Ubuhinzi bw'imboga buri kugaragaza ko bushobora guhindura imibereho y'abaturage mu gihe bukozwe neza. Abaturage ba Remera na Karembo babaye urugero rwiza rw’uko guhindura imyumvire no gukoresha amahirwe ahari bishobora gutuma iterambere ryabo rizamuka.

Back