Abaturage bo mu murenge wa Gashanda barishimira urugo mbonezamikurire y’abana bato bubakiwe.
Kuri uyu wa Mbere taliki 29.05.2023 mu Murenge wa Gashanda habaye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro urugo mbonezamikurire y’abana bato rwubatswe mu kagali ka Cyerwa, umudugudu wa Mizibiri ikaba yarubatswe ku bufayanye bw'Akarere ka Ngoma n'Umufatanyabikorwa PCCR (Parenting Child Care Rwanda).
Ni igikorwa cyayobowe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose ari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ngoma SP Benjamin GASHAYIJA. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose yasabye ababyeyi ku kwita ku mwana, kumuha ibyo akwiye byose kugirango azavemo umunyarwanda uzagirira igihugu akamaro.
Abitabiriye ibirori byo gutaha uru rugo mbonezamikurire y’abana bato yaba ubuyobozi bw'Umurenge, inzego z'umutekano, abafatanyabikorwa, abayobozi ku ku kagali, ku mudugudu, ku isibo ndetse n'ababyeyi bishimiye iki gikorwa, bashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wita ku mibereho myiza y'umwana ndetse n'umuryango muri rusange.
Igikorwa cyaranzwe no kumurika serivisi zitangirwa muri uru rugo mbonezamikurire y’abana bato, guha abana indyo yuzuye ndetse no kwigisha babyeyeyi uko itegurwa.