Abaturage b’Umurenge wa Rukira muri Ngoma na Kabare muri Kayonza bishimiye imirimo yo kubaka umuhanda Gahushyi-Kibatsi-Kibaya
Abaturage bo mu mirenge ya Rukira mu Karere ka Ngoma na Kabare mu Karere ka Kayonza bagaragaje ibyishimo byabo nyuma y’uko hatangijwe ku mugaragaro imirimo yo kubaka umuhanda uhuza Gahushyi-Kibatsi-Kibaya, ufite uburebure bwa kilometero 9.
Uyu muhanda uzafasha abaturage bo muri aka gace koroshya ubuhahirane no kugeza umusaruro wabo ku isoko utabanje kwangirika bityo barushyeho kwiteza imbere
Nyiraneza Claudine, utuye mu murenge wa Rukira, yagize ati:
"Uyu muhanda uzadufasha cyane nk’abagore, kuko mbere wasangaga kujya ku isoko cyangwa kwa muganga bisaba kugenda n’amaguru amasaha menshi. Ubu twizeye ko ubuzima bugiye guhinduka, n’abana bacu bazajya bagera ku ishuri bitabagoye."
Habumugisha Jean Paul, utwara moto mu murenge wa Kabare, we yagize ati:
"Twishimiye uyu muhanda cyane kuko mbere imodoka n’amamoto byangirikaga cyane pe kubera ibinogo byinshi. Kuba ubu bagiye kuwutunganya bizatuma dutwara abagenzi benshi, twunguke amafaranga kandi tugere aho tujya tudatinze."
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu Nathalie Niyonagira, ni we watangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka uyu muhanda, avuga ko ari intambwe ikomeye mu iterambere ry’aka gace gasanzwe kazwiho kweza imyaka myinshi ariko abaturage bakagira imbogamizi zo kugeza umusaruro ku isoko.
Mu butumwa bwe Umuyobozi w’Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yagarutse kuruhare rw’abaturage mu gufata neza ibikorwa remezo Leta iba yabegereje maze abasaba kuwufata neza yagize ati: "Uyu muhanda si umuhanda gusa, ni umurongo w’ubuzima, ubuhahirane, uburezi n’ubuvuzi. Ni icyemezo cy’uko Leta ikomeza kwegereza serivisi abaturage. Turasaba abaturage kuwufata nk’umutungo wabo, kuwurinda no kuwusigasira, kugira ngo uzarambe kandi utange umusaruro witezweho."

Abaturage bishimiye itangizwa ry'umuhanda Gahushyi-Kibatsi-Nyaruvumu kuko ugiye kubafasha koroshya ubuhahirane

Umuyobozi w'Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie yatangije imirimo yo kubaka umuhanda Gahushyi-Kibatsi-Nyaruvumu.

Umuyobozi w'Akarere NIYONAGIRA Nathalie ari kumwe n'itsinda ry'abakozi bakurikirana imirimo yo kubaka umuhanda.

Umuhanda Gahushyi-Kibatsi-Nyaruvumu ujye ari igisubizo kuko ugiye koroshya ubuhahirane.