Abatuye Akarere ka Ngoma bakoze umuganda ugamije kurimbisha mu migi no mu masantire y’ubucuruzi

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 04/06/2022 mu Mirenge yose igize Akarere ka Ngoma abayobozi b'inzego z'ibanze n'iz'umutekano ndetse n'iz'ibyiciro byihariye (CNF, CNJ, NCPD na PSF) bifatanyije n'abaturage mu muganda udasanzwe wibanze ku isuku mu Mujyi wa Kibungo, ku mihanda minini no mu masaneri y'ubucuruzi ndetse no mu Midugudu yeserezwamo Imihigo ya Mutimawurugo.

Umuganda witabiriye n'ibyiciro bitandukanye mu rwego rwo kwimakaza isuku n'isukura

Ku rwego rw'Akarere umuganda wakozwe ku muhanda munini Kayonza-Rusumo ahasukuwe rigoles, gutema ibihuru n'ibigunda, gutoragura imyanda n'amashashi.Visi Perezida w'Inama Njyanama Bwana BUSHAYIJA Francis,  Umuyobozi w'Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie kimwe ,Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu MUKAYIRANGA M.Gloriose ndetse n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere SSP J. RUTAREMARA hamwe n'abandi bayobozi b'inzego z'umutekano bawitabiriye.

Uyu muganda wari ufite insanganyamatsiko igira iti: Duharanire u Rwanda rutoshye, rutekanye kandi rufite isuku.

Nyuma y'umuganda hakozwe inama abayobozi bashimira abaturage ndetse baboneraho n'akanya ko kubakangurira gukomeza kwita ku isuku yo ku mubiri, aho batuye n'ahahurira abantu benshi.

Babakanguriye kandi gukomeza kwishyura MUSA, Ejo Heza, imisoro cyane cyane iy'ubutaka, kumenya imihigo no kuyesa, kubungabunga uburenganzira bw'umwana no kwirinda amakimbirane akurura ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nyuma y'umuganda kandi mu Mirenge yose hakozwe ubugenzuzi ahatangirwa Services za Hotels Restaurants, Bars na Lodges.

Nyuma y'umuganda hakozwe ubugenzuzi bw'isuku. Igikorwa cyayobowe na NIYONAGIRA Nathalie umuyobozi w'Akarere ari kumwe na MUKAYIRANGA Mari Gloriose umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage abahagarariye Ingabo na Polisi na DASSO mu karere ka Ngoma.

Back