Abayobotse ubuhinzi bw’imbuto ya Avoka baravuga ko yabazaniye ubukire.

Turinabo aravuga ko ubuhinzi bw'imbuto ya avoka bumaze kumuhindurira ubuzima

Umugabo witwa TURINABO Pierre Celestin wo mu Murenge wa Rukira, Akagali ka Nyinya yahisemo kuyoboka ubuhinzi bwa Avoka kuko yabubonyemo inyungu nini mu gihe kiri imbere, aho gushaka akazi kagorana no kuboneka, ahubwo akaba ubu nawe agaha abandi. Turibanabo usanzwe yigira abanda imishinga, avuga ko n’ubwo atize ubuhinzi ariko abukunda bityo akaba ayarakoze ingendo shuri hirya no hino ku bahinzi b’imbuto za Avoka none ubu akaba ahinga avoka ze kuri Ha 2.5. Umushinga wo guhinga avoka yawutangiye mu 2021 kuri ubu ukaba waratangiye ku mwinjiriza ifaranga ritubutse.

Turinabo avuga ko ubuhinzi bwa avoka bumaze kumuteza imbere kuko azisaruramo asanga miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri buri kwezi 1,200,000Frw dore ko asarura buri cyumweru yagize ati: “Izi mbuto ngitangira kuzihinga byari bigoye ariko ntakintu wageraho utavunitse nakoreshaga abakozi benshi mu kuhira, guhingira ibiti no gushyiraho ifumbire mu gihe cy’imyaka itatu ibiti byitabwaho none ubu byatangiye kumpa umusaruro kandi amasoko yo kuzigurishaho arahari ahubwo sinahaza isoko kuko ari rinini cyane mu byukuri mbona abantu benshi bazishaka bakampamagara nkabura izo mbagurisha.”

Ikilo kimwe cy’avoka akigurisha amafaranga Magana atanu 500Frw akaba asarura ibilo Magana atandatu 600Kg buri cyumweru bimwinjiriza asanga ibihumbi Magana atatatu ku cyumweru 300,000Frw

Back