Abayobozi b’Abaturage bo mu Mujyi wa Ngoma bitabiriye Siporo Rusange ya Nimugoroba.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gicurasi 2025, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro, abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Ngoma batuye Umujyi wa Ngoma bifatanyije n’abaturage mu gikorwa cya siporo rusange ya nimugoroba, igikorwa cyatangiriye kuri Onatracom gisozwa kuri Sitade ya Ngoma aho bakoreye imyitozo ngororamubiri.

Iyi siporo yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, harimo abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze, ikaba ari igikorwa kigamije guteza imbere imibereho myiza binyuze mu gukora siporo buri wa Kane w’icyumweru.

MAPABAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, wari witabiriye iyi siporo, yashimye cyane uruhare rw’abayobozi mu guha urugero rwiza abaturage, anagaruka ku kamaro ka siporo.

Yagize ati: “Iyo abayobozi bafatanya n’abaturage mu bikorwa nk’ibi, bitanga ubutumwa bukomeye bw’ubufatanye no kwiyubakira imibereho myiza. Siporo ni umusingi w’ubuzima bwiza, kandi ni n’umwanya mwiza wo gusabana no guteza imbere ubuzima bwacu.”

Yakomeje asaba abayobozi n’abaturage gukomeza kugira siporo umuco, bakitabira ibikorwa nk’ibi kenshi kuko bifasha kongera ubusabane no kubungabunga ubuzima.

Ngoma Night Run ni siporo isanzwe ikorwa buri wa Kane w’icyumweru igakorwa nyuma y’amasaha y’akazi mu rwego rwo gufasha abaturage b’ibyiciro byose kwitabira siporo.

Back