Abayobozi b’amavuriro y’ibanze basabwe kunoza serivisi z'ubuvuzi baha abaturage

Umuyobozi w'Akarere NIYONAGIRA Nathalie yasabye abayobozi b'amavuriro y'ibanze gutanga serivisi nziza kubabagana.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 23 Mata 2025, Umuyobozi w’Akarere Madamu Nathalie Niyonagira, yasabye abayobozi b’amavuriro y’ibanze gutanga serivisi nziza kandi zinoze ku baturage babagana, kugira ngo bakomeze bagirire icyizere mu mavuriro yabo.

Ibi Meya yabigarutseho mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abayobozi b’amavuriro y’ibanze (health Post) bose bakorera muri Ngoma, aho bareberaga hamwe uko serivisi zitangirwa muri aya mavuriro mato,imbogamizi n’uburyo zakemuka kugirango umuturage akomeze kubona serivisi z’ubuvuzi nziza kdi zinoze.

Yagize ati: “Umuturage uje ku ivuriro ryanyu aba akeneye kwakirwa neza, kuvurwa neza no guhabwa serivisi atikandagira. Ibyo ni byo bigaragaza imiyoborere myiza, ari nayo nshingano dufite nk’abayobozi.”

Yakomeje asaba ko ikibazo cyo kuba hari abaturage bavuga ko batabona serivizi nziza gishyirwaho iherezo, ashimangira ko hari abaturage bagaragaza kutanyurwa n’uburyo bakirwa cyangwa bitabwaho.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’ibigo nderabuzima bikurikirana amwe mu mavuriro y’ibanze, abafatanyabikorwa mu buzima barimo FSH Rwanda, abakozi b’ishami ry’ubuzima mu karere ndetse n’uhagarariye Ibitaro Bikuru bya Kibungo, aho hanatanzwe umwanya wo gutanga ibitekerezo no gusangira ubunararibonye ku buryo serivisi zatangwa neza.

Meya Nathalie yashimangiye ko ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza kugenzura imikorere y’amavuriro, ariko cyane cyane hibandwa ku mutekano w’abakiriya, isuku, gutanga serivisi ku gihe, no guha agaciro uburenganzira bw’abagana amavuriro.

Abayobozi b’amavuriro basezeranyije ubuyobozi bw’Akarere gukomeza kunoza imitangire ya serivisi, ndetse no gutega amatwi abaturage kurushaho kugira ngo bamenye ibibazo byabo n’ibyifuzo.

Mu karere ka Ngoma habarizwa amavuriro y’ibanze 18 muriyo atanu niyo amaze gushyirwa ku rwego rwa Kabiri.

Back