Abayobozi bw’Akarere ka Ngoma basoje umwiherero biyemeza gushyira imbaraga mu guteza imbere umuturage.
Kuva kuri uyu wa Gatandatu taliki 14- kugeza 15 Nzeri, abayobozi b’Akarere ka Ngoma, abagize Inama Njyanama y’Akarere, abagize inzego z’umutekano mu Karere, Abahagarariye ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere, Abanyamabnga Nshingwabikorwa b’imirenge, abayobozi b’ibigo bikorera mu Karere WASSAC,REG n’Ibitaro Bikuru bya Kibungo hamwe n’abakozi b’Akarere bayobora amashami bari mu mwiherero w’iminsi ibiri mu Karere ka Kirehe aho barebera hamwe ibikorwa byagezweho mu cyerekezo cya guverinoma mu myaka 7 ishize (NTS1) ndetse no gufata ingamba zibikwiye gukorwa muri gahunda ya Guverinoma mu myaka 5 iri imbere (NTS2).
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie, asobanura ko uyu mwiherero ugamije kwisuzuma no gufatira hamwe ingamba zo kunoza ibikorerwa umuturage. Yagize ati: “Uyu mwiherero uje nyuma y’uko inama ya Guverinoma yemeje Gahunda yo kwihutisha iterambere ya kabiri (NST2), twaje muri uyu mwiherero ngo turebere hamwe ibyo twagezeho muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 ishize, dusesengure ibitaragenze neza kugirango bidufashe dufatira hamwe ingamba zizadufasha gushyira mu bikorwa imishinga ihari yihutirwa ikubiyemo gusubiza ibibazo byagaragajwe ubwo abaturage batangaga ibitekerezo ku bikorwa bifuza ko tuzabakorera mu myaka itanu iri imbere (NST2).”
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma Bwana BANAMWANA Bernard ubwo yatangizaga uyu mwiherero, yasabye abayobozi mu nzego zose kwisuzuma no kunoza inshingano buri wese akora mu rwego rwo kwirinda gusiragiza umuturage no kudindiza imishinga kuko abakwiye kuyishyira mu bikorwa baticaranye ngo buri wese akore icyo asabwa gukora yashimiye umufatanyabikorwa IUCN uruhare yagize mu migendekere myiza y’uyu mwiherero.