Abayobozi mu Karere ka Ngoma baganirije abakozi bashya ku myitwarire n’indangagaciro zikwiye umukozi wa Leta
Muri iki gitondo, Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame MUKAYIRANGA Marie Gloriose, hamwe n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibungo, Dr. MUNYEMANA Jean Claude, bagiranye ibiganiro n’abakozi bashya bagiye gutangira akazi mu bigo nderabuzima ku mwanya w’abashinzwe umutungo (Health Center Accountant). Ibiganiro byibanze ku myitwarire mbonezamurimo n’indangagaciro zikwiye kuranga umukozi wa Leta, by’umwihariko mu rwego rw’ubuvuzi.
Mu butumwa bwe, Madame MUKAYIRANGA yibukije abakozi bashya ko gukora inshingano mu bigo by’ubuvuzi bisaba umurava, ubunyamwuga, n'umutima w'ubumuntu. Yagize ati: "Kuba mugiye gukora mu bigo nderabuzima ni umugisha n’inshingano ikomeye. Mukwiye guharanira gutanga serivisi zinoze, zishingiye ku ndangagaciro za Leta y’u Rwanda, zirimo gukorera mu mucyo, ubunyangamugayo n'ubwitange."
Yabasabye kurangwa n’ikinyabupfura no kubaha abaturage, aho abakozi bose basabwe kujya bumva ko buri murwayi afite agaciro kandi akwiye kwitabwaho mu buryo bumugaragariza ko igihugu kimwitayeho.
Ku ruhande rwe, Dr. MUNYEMANA Jean Claude yagarutse ku kamaro k’umurimo unoze mu rwego rw’ubuvuzi, asaba abakozi bashya kwirinda amakosa akunze kugaragara muri serivisi z’ubuzima, nk’uburangare, gutinza serivisi no kudakurikiza amahame y’umwuga. Yagize ati: "Kugira ubumenyi ntibihagije, bisaba no kugira umutima ukunda umurimo ndetse no gukorana neza n’abo Musanze mu kazi mu gamije guteza imbere ikigo nderabuzima."
Yongeyeho ko ibigo nderabuzima ari urwego rwa mbere rubonwamo serivisi z’ubuzima, bityo abakozi babyo bagomba kuba intangarugero mu myitwarire, isuku, imikorere n’imikoranire.
Abakozi bashya bishimiye ubu butumwa, bavuga ko bwabahaye umurongo ngenderwaho mu rugendo bagiye gutangira. Biyemeje gukorera abaturage bateza imbere ubuvuzi bw’ibanze no kubahiriza amahame agenga umukozi wa Leta.