Abayobozi mu nezgo zitandutanye basobanuriwe serivisi zitangwa na RFI bimyuze mu bukangurambaga “Sobanukirwa RFI 2025”

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, mu Karere ka Ngoma habereye ubukangurambaga bwiswe “Sobanukirwa RFI 2025”, bwateguwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute – RFI). Ni ubukangurambaga bwitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, inzego z’umutekano n’abayobozi b’amadini n’amatorero.

RFI itanga serivisi z’ingenzi zirimo ibizamini bya DNA na jenetiki bifasha mu kumenya isano riri hagati y’abantu, ndetse n’ubugenzuzi bwa Toxicology bugamije gusesengura ibiyobyabwenge, imiti n’ibinyobwa bishobora kuba biri mu mubiri w’umuntu.

Mu ijambo rye, TUMWINE Innocent, Umuyobozi w’Imirimo rusange mu Karere ka Ngoma, yashimiye RFI kuba yarahisemo Ngoma mu bukangurambaga bwayo, anasaba abaturage kwitabira gusobanukirwa izi serivisi.

“Kubera iterambere tugenda tugeraho, hakenewe n’ubutabera bushingiye ku bimenyetso bifatika. Serivisi zitangwa na RFI zizadufasha gukumira amakimbirane ashingiye ku gushidikanya ku bimenyetso by’abakoze ibyaha bitangwa mu butabera, gusobanura ukuri kuwakoze icyaha”.

Naho Dr. Charles KARANGWA, Umuyobozi Mukuru wa RFI, yagarutse ku ruhare rw’Ikigo mu kubaka ubutabera buboneye kandi bwizewe mu Rwanda.

“RFI yashyizweho kugira ngo ifashe u Rwanda kugira ubushobozi bugezweho mu gushakira ibisubizo ibibazo bijyanye n’ibimenyetso bya gihanga bishobora kwifashishwa mu biutabera. Dushaka ko abaturage n’inzego zose basobanukirwa ko DNA, Toxicology n’izindi serivisi dutanga ari isoko y’ubutabera bushingiye ku kuri, kandi twiteguye gukorana n’inzego zose mu kugera ku ntego zacu, turabasaba kujya mubungabunga neza ibimenyetso bikagezwa mu kigo cyacu bifite umwimerere natwe bidufasha gutanga amakuru nyayo.”

Abitabiriye ubukangurambaga bishimiye aya mahirwe yo gusobanurirwa serivis zitangwa na RFIe, bavuga ko aya makuru azafasha gusobanurira neza abaturage kumenya kumenya uburyo bwo kubungabunga ibimenyetso by’ahakorewe icyaha

Umuyobozi w'imirimo rusange TUMWINE Innocent yashimye ubu bukangurambaga bwa RFI

 

Umuyobozi mukuru wa RFI Dr.Charles KARANGWA asobanura serivis zitangwa n'iki kigo ayobora.

Abayobozi mu nzego zitandukanye zikorera mu Karere ka Ngoma bitabiriye ubukangurambaga bwa SobanukirwaRFI2025.

 

Back