ABEGEREJWE UBUVUZI BW’AMENYO BARISHIMIRA IYI SERIVISI.
Abatuye Umurenge wa Rurenge no mu Mirenge nawo barishimira ko begerejwe ubuvuzi bw’amenyo ubu bakaba batagira ingendo ndende bajya kwivuriza kure bikabatwara n’amafaranga menshi. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma burateganya gukomeza kwegereza abaturage izi serivisi mu gihe ikibazo cy’abaganga bake gikemutse.
Kuri uyu wa Kane taliki 08 Mutarama 2026 twasuye ivuriro ry’ibanze ry’Akagarama dusanga bazindukiye kuri iri vuriro rito ryo mu rwego rwa 2 ry’Akagarama mu Murenge wa Rurenge, ngo bamaranye iminsi itari mike uburwayi bw’Amenyo, bagatinya kwivuza kubera ko bivurizaga kure, bikanabasaba amafaranga y’ingendo, ariko aho bamariye kwegerezwa ubuvuzi bw’amenyo, ngo byabagiriye akamaro.
UWAMAHORO Vestine yagize ati: “Ubu kwivuza amenyo byaroroshye cyane kuko dusigaye twivuza hafi yacu bikaturinda ingendo ndende twakoraga tujya kwivuza ku Bitaro bya Kibungo.”
Naho mugenzi we NIYIRORA Emmanuel ati: “Turishimira ko iri vuriro ryacu ryatworohereje bityo tukaba twivuza hafi yacu, aya ni amahirwe twegerejwe duhamyako iri vuriro ryaje ari igisubizo ku burwayi bw’amenyo twajyaga tugorwa no kujya kwivuza kure bikadutwara umwanya n’amafaranga.”
Iri vuriro rito ry’Akagarama, ryakira abagana serivisi z’amenyo mu minsi y’imibyizi guhera mu gitondo kugeza ni mugoroba.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage MUKAYIRANGA Marie Gloriose avuga ko harimo gushakishwa ko izi serivisi z’amenyo zakwirakwizwa hirya no hino mu mavuriro mato kuko zifasha abaturage.
Mu kwezi kumwe n’igice iri vuriro rito ritanga serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo, mu basaga 2000 bahivurije, abagera ku 1200 bivuje amenyo.

Abaturage bishimira ko begerejwe serivisi zo kwivuza amenyo hafi yabo.
